Umuhanzi Kamichi yakozwe ku mutima na Mutoni Joyeuse uharariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi Kamichi yakozwe ku mutima na Mutoni Joyeuse uharariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona 2018

Umuhanzi Kamichi yakozwe ku mutima na Mutoni Joyeuse uharariye u Rwanda muri Miss Africa Arizona 2018

Umuhanzi Kamichi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakozwe ku mutima n’impano yo kuririmba ifitwe na Mutoni Joyeuse Uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Arizona 2018, abasaba abanyarwanda bose kumushyigikira.

Umutoni Joyeuse ni umwari ufite imyaka 19, atuye Phoenix muri Leta ya Arizona aho amazeyo imyaka igera kuri itatu.  Yiga mu ishuri ryisumbuye rya Metro Tech High School aho yiga mu ishami rya Banki n’Imari (Banking and Financial Services).

Ni umwe mu bakobwa 10 b’abanyafurika batoranyijwe kuzahatana mu irushanwa rya Miss Africa Arizona riteganyijwe kuba kuwa 10 Ugushyingo 2018.

Ejo hashize kuwa 15 Ukwakira 2018 hatangiye amatora yo ku mbuga nkoranyambaga, agamije gushaka nyampinga ukunzwe (Miss Popularity) n’abakobwa batanu bazavamo Nyampinga n’ibisonga bye.

Birakorerwa ku rubuga rwa facebook, aho utora asabwa gukunda iyo foto y’umwe mu bahatana (gukanda like), ubundi ukaba umuhaye amahirwe.

Umuhanzi Kamichi uba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yifashishije amashusho y’uyu mukobwa yafashwe ari kuririmba mu bukwe, maze agaragaza ko  yakozwe ku mutima n’impano idasanzwe y’uyu mwari, asaba abantu kumushyigikira bakamutora. Yanasabye Lick Lick ko yareba uko amwinjiza mu bandi bahanzi bakorera muri Mo Music.

Yagize ati “ Mutoni Joyeuse arahatanira ikamba rya Miss Africa muri leta ya Arizona, yankoze ku mutima bitewe n’uburyo yasubiyemo indirimbo ya Peace Jolis. Lick Lick ukwiye kumushinyisha kandi ukwiye kumutora bubera ubwiza bwe n’impano ye.

Ubwo yagaraniraga na Eachamps, Mutoni Yoyeuse yavuze ko mu buzima bwe akunda kuririmba kuko bimuruhura iyo ari mu bihe bikomeye.

Ni ku nshuro ya 7 iri rushanwa ribaye, ariko nta munyarwandakazi uraryegukana. Yifitiye icyizere ko azandika aya mateka ariko abifashijwe n’abanyarwanda muri rusange. Naramukata atowe azashyira mu bikorwa umushinga we ujyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Mutoni Joyeuse arasaba abanyarwanda bose kumushyigikira

16/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mugisha dieudonne
Humura tukurinyuma mwari ubereye urwanda
Sponsored Content
Loading...