AMAFOTO: Bidasubirwaho u Rwanda rubuze itike y'igikombe cy'Afurika nyuma yo kunganya na Guinea | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Bidasubirwaho u Rwanda rubuze itike y'igikombe cy'Afurika nyuma yo kunganya na Guinea

AMAFOTO: Bidasubirwaho u Rwanda rubuze itike y'igikombe cy'Afurika nyuma yo kunganya na Guinea

Umukino w'umunsi wa kane mu itsinda H mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019 wahuzaga u Rwanda na Guinea urangiye amakipe yombi anganyije 1-1 maze inzozi zo kugera mu gikombe cy'Afurika cya 2019 ku Rwanda zirangiriye aho.

Ni umukino u Rwanda rwagiye gukina rubizi ko kubona itike y'igikombe cy'Afurika bisa n'ibidashoka, barwanaga no kubona amanota atatu kugira ngo batazarangiza mu itsinda ari aba nyuma.

Mashami Vincent yari yakoze impinduka enye ugereranyije n'abakinnyi babanjemo ku mukino ubanza, Migi, Iranzi, Muhadjiri, Mangwende na Salomon bavuyemo maze umwanya wabo uhabwa Manzi Thierry, Niyonzima Ally, Rutanga Eric, Muhire Kevin na Manishimwe Djabel.

Amavubi yatangiye asatira ashaka igitego ndetse agenda abona amahirwe ariko ubusatirizi  bwari buyobowe na Jacques Tuyisenge wari kapiteni kuri uyu mukino ndetse na Meddie Kagere bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Guinea yaje kwinjira mu mukino maze ku munota wa 30 ku burangare bw'u bwugarizi bw'u Rwanda Jose Kante yahise atsindira Guinea igitego cyaje no gutuma amakipe yombi ajya kuruhuka Guinea iyoboye n'igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Amavubi yakoze impinduka havamo Manishimwe Djabel hinjiramo Buteera Andrew. Basatiriye cyane bashaka igitego cyo kwishyura maze ku munota wa 76 Jacques Tuyisenge astinda igitego ku mupira yari ahawe na Kagere Meddie.

Amavubi yakomeje gushaka igitego cy'intsinzi ndetse bagenda babona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga. Ku munota wa nyuma w'umukino Kagere Meddie yongeye kubona amahirwe nyuma yo gucika ubwugarizi bwa Guinea ateye umupira ufata umutambiko w'izamu.

Umukino waje kurangira ari 1-1 ndetse inzozi zo kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019 ziba zirarangiye. Nyuma y'uyu munsi wa 4 u Rwanda n'urwa nyuma n'inota rimwe, Guinea ifite 10, ni mu gihe Côte d’Ivoire ifite 6 naho Centre Afrique ikagira 3 ariko zikaba zikirimo gukina.

11 b'u Rwanda babanjemo 

11 ba Guinea babanjemo 

Jacques Tuyisenge wari kapiteni niwe watsinze igitego cy'u Rwanda 

Meddie Kagere yageragaje ko agifite byinshi byo gutanga 

Perezida wa FERWAFA yarebye uyu mukino

Shaddyboo(ibumoso) nawe ari mu baje kwihera ijisho uyu mukino

Manishimwe Djabel mu umwe mu basore bakinnye neza mu gice cya mbere

Muhire Kevin yagoye cyane ikipe ya Guinea

Abafana ba Guinea

Abafana b'Amavubi

Rutanga Eric yahinduye imipira myinshi imbere y'izamu n'ubwo habuze abatsinda

Ally Niyonzima yitwaye neza mu kibuga hagati

Habimana Hussein myugariro wa Rayon Sports(ibumoso), Ndayishimiye Jean Luc Bakame(hagati) na Bonheur umunyezamu wa AS Kigali(iburyo) barenye uyu mukino

 

16/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...