The Ben arabarizwa i Lagos muri Nigeria | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

The Ben arabarizwa i Lagos muri Nigeria

The Ben arabarizwa i Lagos muri Nigeria

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika The Ben arabarizwa i Lagos mu muri Nigeria aho yagiye mu bikorwa bya muzika birimo no gukora indirimbo irimo gukorwa na Krizbeatz wakoze indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Afurika.

Ejo hashize nibwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko umujyi wa Lagos wamuguye neza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, The Ben yongeye gusangiza abamukurikira, amashusho ari muri studio hamwe na producer Krizbeatz, bigaragara ko bari gukorana indirimbo.

Krizbeatz ni umwe mu batunganya indirimbo bamaze kugwiza ibigwi ku mugabane w’Afurika. Uyu musore w’imyaka 24 niwe wakoze indirimbo zakunzwe cyane For Life ya Run Town, Pana ya Tekno, 911 ya Yemi Alade na Harmonize n’izindi nyinshi.

The Ben yerekeje muri Nigeria nyuma y’ibitaramo yakoreye muri Kenya no muri Bubiligi. Aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo yiywa Tonight yakozwe na Knoxbeat ukorera muri Monster Records.

Krizbeatz uri gukorana na The Ben 

16/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Salomon
Nibyo kbs the ben nadukorere umuti turamushigikiye
Biru Mc
Keep It Booming My Role Model
Mugisha dieudonne
Kbx nc The ben
Sponsored Content
Loading...