Djihadi Bizimana na Hakizimana Muhadjiri bahanganiye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Djihadi Bizimana na Hakizimana Muhadjiri bahanganiye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka

Djihadi Bizimana na Hakizimana Muhadjiri bahanganiye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ku bufatanye n'umuterankunga wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 'Azam TV' batangaje urutonde rw'abakinnyi bazatiranywamo umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w'imikino wa 2017-18 aho Djihad Bizimana, Hakizimana Muhadjiri na Ndarusanze Jean Claude ari bo bahataniye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka.

Biteganyijwe ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba  ku munsi w'ejo kuwa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018 guhera ku isaha ya saa 18:00' muri Kigali Mariot Hotel. Inshuro ebyiri ziheruka igihembo cy'umukinnyi w'umwaka kikaba cyaregukanywe na Pierrot Kwizera wakiniraga Rayon Sports ariko ubu akaba yaramaze gutandukana na yo.

 Hazatangwa ibihembo mu byiciro batandatu aho abahatana ari batatu muri buri cyiciro. Bizimana Djihad ahanganiye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza na nyirarume Hakizimana Muhadjiri.

Igihembo nyamukuru cy'umukinnyi w'umwaka

Bizimana Djihad(APR FC ubu yerekeje muri Beveren)

Hakizimana Muhadjiri(APR FC) 

Ndarusanze Jean Claude(AS Kigali)

Umukinnyi ukiri muto utanga icyizere

Buregeya Prince(APR FC)

Muhire Kevin(Rayon Sports)

Byiringiro Lague(APR FC)

Umutoza wigaragaje mu mwaka w'imikino ushize 

Ruremesha Emmanuel(Etincelles)

Haringingo Francis (Mukura VS)

Albert Mphande(Police FC)

Umunyezamu mwiza w'umwaka

Rwabugiri Omar(Mukura VS)

Kimenyi Yves(APR FC)

Bate Shamiru(AS Kigali)

Umutoza w'umwaka

Ljubomir Petrovic (APR FC)

Haringingo Francis(Mukura VS)

Ruremesha Emmanuel(Etincelles)

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi igihembo kuzahabwa Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali watsinze ibitego 15. Mu bijyanye n’ibihembo, umukinnyi w’umwaka azahabwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, Ndarusanze watsinze ibitego byinshi ahabwe ibihumbi 750,000. Umukinnyi ukiri muto wahize abandi azahabwa ibihumbi 500,000 mu gihe abazatoranywa mu ikipe y’umwaka buri umwe azahabwa ibihumbi 100,000.

17/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
NIYIRO EUGENE
MUHADJIRI
dukuzumuremyi jean bosco
sport ni nziza tugomba kuyikunda
Sponsored Content
Loading...