'Barakina bikaba ikibazo, batakina bikaba ikibazo' - Mashami Vincent | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

'Barakina bikaba ikibazo, batakina bikaba ikibazo' - Mashami Vincent

'Barakina bikaba ikibazo, batakina bikaba ikibazo' - Mashami Vincent

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo kuruhutsa bamwe mu bakinnyi nka Migi, Haruna basa n'abamaze igihe bakina cyane mu ikipe y'igihugu na bwo bigiye kuba ikibazo abazwa impamvu batakinnye kandi yari amaze igihe abwirwa kubaruhutsa.

Ku mukino u Rwanda rwaraye runganyijemo na Guinea 1-1 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2019, umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka zigera muri 5 ugeraranyije n'abakinnyi bakinnye umukino ubanza aho Migi na Iranzi batabanje mu kibuga, Haruna we akaba n'umukino ubanza, aha yahaye amahirwe abakinnyi bakizamuka nka Ally Niyonzima, Kevin na Djabel.

Ibi byaje bikurikira ibyari bimaze iminsi bivugwa ko abakinnyi nka Haruna na Migi bakwiye gusezerera mu ikipe y'igihugu kuko batagishoboye.

Mu kiganiro n'itangazamakuru abajijwe impamvu yakoze izo mpinduka zatunguye benshi, Mashami yavuze ko hari mu rwego rwo guha abandi amahirwe ngo berekane icyo bashoboye uretse ko ngo abo yaruhukije iyo bakinnye biba ikibazo batanakina bikaba bigiye kuba ikindi.

Yagize ati"barakina bikaba Ikibazo, batakina bikaba ikindi sinzi ukuntu tuzabigenza gusa bose ni abakinnyi beza ntabwo wamenya ko umukinnyi ari mwiza ahora ku ntebe y’abasimbura umubona mu myitozo gusa. Uko imibare imeze ntitwavuga ko tuzabona itike rero reka dutangire dutegure iby'imbere, Djabel ntitwari twakamubonye ku rwego rw'ikipe y'igihugu nkuru, Kevin aracyarimo nawe yinjira mu ikipe nkuru ntarabona umwanya uhoraho."

Mashami Vincent yavuze ko yabikoze kuko yabonaga nta mahirwe yo kubabona itike y'igikombe cy'Afurika bityo ko yagombaga guha amahirwe abandi kugira ngo nabo batangire binjire mu ikipe ku neza ku buryo anamenya buri musimbura w'umukinnyi afite aho guhora afite ikipe imwe idahinduka kandi ugasanga anibeshya ku basimbura babo.

17/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Oluwafemi
Ese kubaruhutsa avuga arindira kubyibutwa?nareke gukinira ku ibyiyumvo by'abanyaRwanda.ubu equipe yakinishije ntiyamweretse icyo agomba gukora koko?Ubucuti buvanwe mu kazi areke bariya basore bakore ibisigaye,sinibaza ukuntu abahagazeho bikomeye kdi nawe yarabibonye ko bari hasi y'iriya migirigiri.niba hari ikindi bamaze muri equipe abasabe nka staff ye yiyongereye ariko asigeho kwica ahazaza ha bano basore berekanye inyota yo gukora.
Sponsored Content
Loading...