Kanye West yavuze ku busabe bwa Bebe Cool | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kanye West yavuze ku busabe bwa Bebe Cool

Kanye West yavuze ku busabe bwa Bebe Cool

Umuraperi n’umuhanzi w’imideli Kanye West yavuze ko ateganya gukorana n’abahanzi bo muri Uganda mu rwego rwo guteza imbere umuziki waho.

Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bari mu gihugu cya Uganda guhera mu mpera z’icyumweru gishize, aho baje mu bikorwa bitandukanye birimo n’iby’umuziki.

Abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Bebe Cool na Iryn Namubiru basabye uyu mugabo ko yabafasha bagakorana indirimb, babicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yari yasuye Ikigo cyirera abana b’imfubyi cyitwa Uganda Women’s Effort to Save Orphans (UWESO), yavuze ko ateganya gukorana n’abahanzi bo muri Uganda mu rwego rwo guteza imbere umuziki waho.

Ntabwo yavuze abo bazakorana, ndetse ntabwo ari muri iyi minsi kuko ateganya kongera gusubira muri Uganda, akaba ari nabwo azakorana n’abo bahanzi.

Kanye West yemeye kubaka inzu abo bana bazajya bararamo n’ibindi bikorwaremezo. Yabahaye kandi inkweto n’imyenda.

Yavuze ko amashusho yafatiye muri icyo kigo cy’imfubyi azayashyira mu ndirimbo ze ziri kuri alubumu ya 9 yitwa ‘Yandhi’

17/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Samaritain
None kanye
Sponsored Content
Loading...