Nizzo yavuze ku byo kuririmbana na Safi mu bitaramo bazahuriramo mu minsi iri imbere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nizzo yavuze ku byo kuririmbana na Safi mu bitaramo bazahuriramo mu minsi iri imbere

Nizzo yavuze ku byo kuririmbana na Safi mu bitaramo bazahuriramo mu minsi iri imbere

Nshimiyima Muhamed uzwi nka Nizzo Kaboss umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Urban Boys, yatangaje ko  mu gihe byaba bibaye ngombwa bashobora kuririmbana na Safi indirimbo bakoranye atarajya gukora umuziki we ku giti cye.

Umwaka uraburaho iminsi mike Safi Madiba avuye mu itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka 10. Yavuze ko yabonaga nta cyerekezo bagenzi be bari bafite, gusa ku rundi ruhande yari abanye nabi na Nizzo.

The Music Label ifasha Safi iherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire na Urban Boys, aho ku ikubitiro iri tsinda rizitabira igitaramo cyiswe Celebrities  Xmas Party cyizaba kirimo n’abahanzi bo muri The Mane.

Nicyo gitaramo cya mbere Safi Madiba agiye guhuriramo na Urban Boys kuva batandukana. Hari bamwe bibajije niba aba basore batakwihuza, bagafatanya kuririmba indirimbo bakoze bakiri batatu.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Nizzo yatubwiye ko bishimiye gukorana na The Mane kuko ubu bufatanye ari bwo bushobora guteza imbere umuziki wo mu Rwanda.

Yagize ati “ ni ibintu byiza kuko The Mane tubemera nk’abakozi, aho bigeze umuziki nyarwanda ni ugufatanya twese tukareba ko hari icyo twakuramo.”

Kuba bagiye guhurira na Safi mu gitaramo, ku nshuro ya mbere batandukanye, ngo ibyo ni ibisanzwe kuko bose bari mu kazi.

Ku byerekeye kuba abantu bakongera kubona Urban Boys na Safi baririmba indirimbo bakoranye mbere bataratandukana Nizzo yavuze ko nta kibazo abibona, ariko byaturuka ku bwumvikane bwaba hagati yabo.

Yagize ati “ku ruhande rwacu nta kintu bidutwaye dore ko ikintu gishimisha abantu ari cyo twifuza. Nta kibazo mbibonamo byaterwa n’uburyo twaba tubiganiriyeho.”

Ku cyumweru cyashize Urban Boys yashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo yitwa ‘Kigali Love’, yanitiriwe alubumu bateganya kumurika mu mwaka utaha. Nizzo avuga ko bakomeje gukora imishinga y’indirimbo iri kuri iyi alubumu, ku buryo biramutse bikunze uyu mwaka wajya kurangira amashusho y’indirimbo nta Kibazo agiye hanze.

17/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...