Urukundo rwa PFLA n'umujyanama we rwateye ikibazo muri label yabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urukundo rwa PFLA n'umujyanama we rwateye ikibazo muri label yabo

Urukundo rwa PFLA n'umujyanama we rwateye ikibazo muri label yabo

Umuhanzi The Hero wafashwa label ya Guerri D’As Ent yatangaje ko nyuma y’aho umuyobozi wayo yinjijemo PFLA bakanatangira ibyo gukundana, yatangiye kumwirengagiza ari nayo moamvu yafashe icyemezo kuyisezeramo.

The Hero ni umuhanzi ukizamuka ariko ugaragaza ko ashobora kugira aho agera mu gihe impano ye yabyazwa umusaruro.

Yari amaze amezi atatu asinye amasezerano y’imyaka 2 muri label nshya yitwa Geurri D’As Ent y’umugore witwa Aline wamamaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Uyu musore yafashe icyemezo cyo gusezera muri iyi labal nyuma y’aho ngo asanze ntaho ishobora kumugezaho. Yabwiye Eachamps ko bari barumvikanye ko bazajya bamukorera indirimbo byibuze imwe mu buryo bw’amajwi buri kwezi ndetse n’amashusho rimwe mu mezi abiri, gusa ngo nta kintu na kimwe Aline yari yakamufasha.

Yagize ati “ twari twarasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri. Twumvikana ko azajya mafasha mu bikorwa byanjye wenda buri kwezi tugakora indirimbo, mu mezi abiri hakaba hariho na n’amashusho haboneka ibitaramo tukaba twanagabana.”

Ku byerekeye ibitaramo, uyu musore avuga ko mu mafaranga bishyuwe mu cyo bakoreye i Nyamirambo mu cyumweru gishize, Aline yayakubise umufuka ntagire  n’urumiya amuha.

Ikiruta ibindi byose cyanatumye uyu musore ava muri Geurri D’As Ent, ngo ni uko kuva uyu mugore yatangira gufasha PFLA banakundana, yahise atera umugongo uwo yitaga imfura ye, ubundi ahata urukundo uyu muraperi ari nako yibanda ku bikorwa bye gusa.

Yagize ati “ Kuva Aline yatangira biriya by’urukundo na PFLA wabonaga nta kintu akinshakaho, yibereye mu Isi y’urukundo n’imishinga ya PFLA ari byo ubona bimuhangayikishije, kandi yirengagije ko ari njye wamugaruye mu gakino yari yaribagiranye. “

The Hero ngo yagerageje kuvugana na Aline ngo barebe aho biri gupfira ariko akamubwira ko nta mwanya afite. Uyu mugore ngo asa n’ushaka kumenyekana kuruta n’abahanzi afasha.

PFLA waje usange The Hero muri Guerri D’As yashyize hanze indirimbo yakoranye na Yverry yitwa Story Yanjye Nawe, mu gihe The Hero we yari atarashyira hanze iyo yakoranye na Bull Dogg.

17/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...