Miss Umutoniwase Anastasie urukumbuzi rwamuzonze ahishura umusore avuga ko ari 'umugabo we' (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Umutoniwase Anastasie urukumbuzi rwamuzonze ahishura umusore avuga ko ari 'umugabo we' (Amafoto)

Miss Umutoniwase Anastasie urukumbuzi rwamuzonze ahishura umusore avuga ko ari 'umugabo we' (Amafoto)

Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth riri kubera muri Phillipine yagaragaje ko akumbuye bikomeye umusore bakundana we yita ko ari umugabo we na we akamwita umugore, nyamara yari amaze iminsi ahakana ko afite umukunzi.

Umutoniwase Anastasie ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ubwo yajyaga mu mwiherero ateze moto, akaba agitaramo ku mbuga nkoranyambaga. Ibi kandi byatumye atorwa nka Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity).

Uyu mukobwa kandi aherutse no kwambikwa ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018, akaba ari no muri Phillipine aho yaserukiye u Rwanda muri iri rushanwa ku rwego rw’Isi.

Iminsi itandatu gusa irahagije ngo urukumbuzi rube rumaze kuzongo Umutoniwase Anastasie, runatume amenya ibanga yari amaze igihe akenyereyeho.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Anastasie yagaragaje ko kuba i bwotamasimbi, byatumye akumbura umukunzi we witwa Gatsinze, aho yeruye akamwita umugabo we.

Yagize ati “ nkumbuye umugabo wanjye Gatsinzi.”

Uyu Gatsinzi ni musaza wa nyakwigendera Fabienne, witabye Imana mu minsi ishize akababaza abantu benshi. nawe ntatinya kwita Anastasie umugore we.

Yagize ati “Ndagukumbuye mugore wanjye Umutoniwase Anastasie.”

Ni ubwa mbere uyu mukobwa yari ahishuye ko afite umukunzi, dore ko ubwo yerekezaga muri Phillipine yabajijwe niba nta mukunzi we wamuherekeje akabihakana yivuye inyuma n'ubwo Gatsinzi yari ahari.

Gatsinzi akumbuye umugore Anastasie

Kumara icyumweru atari kumwe n'umugabo we byamugoye

Gatsinzi umugabo wa Miss Umutoniwase Anastasie

Gatsinzi yemeza ko ari we mugabo wa Anastasie 

Icyo amize ntikimanuka kubera urukumbuzi 

Anastasie muri Miss Earth 2018

 

18/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Emmy
Birakaze uyumwanya narumiwe
nyakuri
nuko mbese nibyo nyine haraho abahishe se kandi ra??
Sponsored Content
Loading...