Shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatanu APR FC ihabwa igikombe, Rayon Sports yerekeza i Rubavu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatanu APR FC ihabwa igikombe, Rayon Sports yerekeza i Rubavu

Shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatanu APR FC ihabwa igikombe, Rayon Sports yerekeza i Rubavu

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru umwaka w'imikino wa 2018/2019 iratangira kuri uyu wa Gatanu aho ikipe ya APR FC iri bube yakiriye Amagaju ku mukino izahabwamo igikombe cya shampiyona cy'umwaka ushize, ni mu gihe kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports imanuka i Rubavu gusura Etincelles.

Nk'uko twabigarutseho ingengabihe igisohoka ni shampiyona izatangira muri uku kwezi k'Ukwakira isozwe muri Kamena 2018.

Iyo shampiyona igiye gutangira amatsiko aba ari menshi ku bakunzi b'umupira w'amaguru bashaka kumenya uko amakipe yabo yiteguye cyane cyane kuri APR FC na Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Rayon Sports ikipe imeze neza ndetse n'abakinnyi yaguze kuzayifasha muri uyu mwaka w'imikino barimo Donkor Prosper, Balloteli, Mazimpaka Andre, Bashunga Abouba, Mudeyi Suleiman, Iradukunda Eric, Habimana Hussein bose batangiye imyitozo biteguye guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona cy'umwaka w'imikino wa 2018/2019.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cy'umwaka ushize ntigihabwe ikaba izagihabwa ku mukino wa mbere wa shampiyona, nayo yagiye yiyubaka dore ko izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League yaguze abakinnyi nka Nizeyimana Mirafa, Nsengiyumva Mustapha, Michel Rusheshangoga, Ntwari Evode aba bose baza basanga abo iyi kipe yari isanganywe bose nta n'umwe ufite ikibazo cy'imvune dore ko na Sugira Ernest warumeze mu mvune igihe kinini yagarutse.

AS Kigali yatandukanye n'umutoza wayifashije kurangiza ku mwanya wa 2 muri shampiyona ya 2017-18, nta bintu bihambaye yakoze ku isoko ry'igura n'igurishwa dore ko abenshi mu bo yasinyishije bakiri abana nka Nshimiyimana Marc Govin wavuye mu Ntare, Ikitegetse Bogard wavuye muri Bugesera, yasinyishije kandi Ninahanzwe Fabrice uzwi nka Messi aba baza biyongerera kuri Elias Maguri umutanzaniya iyi kipe yasinyishije. Iyi kipe nta mutoza mukuru ifite ishobora gutangira shampiyona itozwa na Mateso wari usanzwe ari umutoza wungirije n'ubwo bivugwa ko yamaze kumvikana n'umutoza Irambona Masudi Djuma.

Ikipe ya Police FC ivuga ko intego yayo ari igikombe cya shampiyona, nayo yakoze impinduka yirukana bamwe mu bakinnyi isinyisha abagera ku 9 aribo Niyibizi Vedaste, Iyabivuze Ose na Manzi Huberto Sincere bavuye muri Sunrise, Ndayisaba Hamidou na Cyubahiro Janvier bavuye muri AS Kigali, Uwimbabazi Jean Paul wavuye muri Kirehe, Hakizimana Kevin wavuye muri Mukura VS, Hakizimana Issa Vidic wavuye muri LLB na Bahame Alafat wavuye muri Marines.

Kiyovu Sports ni mwe mu makipe yagiye yagaragaje gusa n'agorwa ni kibazo cy'amikoro mbere ya shampiyona dore bamwe mu bakinnyi bayo bagiye bahagarika imyitozo bya hato na hato kubera ibirarane by'umwaka ushize. Gusa iyi kipe ya nayo yagiye ku isoko igura abakinnyi barimo Ndayegamiye Abou na Zagabe bavuye muri Mukura, Serumogo wavuye muri Sunrise na Didier wavuye muri Cameroun n'abandi bana yazamuye bavuye mu bato bayo.

Mukura VS yegukanye igikombe cy'Amahoro ikaba izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup nayo yakoze impinduka igura abakinnyi ibona ko bazayifasha barimo Munezero Dieudonne na Ndizeye Innocent bombi bakiniraga Amagaju FC, Munyakazi Yussuf Lule wavuye muri Musanze, Iradukunda Jean Bertrand wavuye muri Police FC, Twizerimana Onesme wavuye muri APR FC na Tubane James wavuye muri Bugesera.

Si aya makipe gusa kuko n'andi makipe yagiye yiyubaka mu rwego rwo kwitegura shampiyona umwaka w'imikino wa 2018-2019.

Dore gahunda y'umunsi wa mbere uko iteye

Tariki ya 19 Ukwakira 2018

APR FC vs Amagaju

Tariki ya 20 Ukwakira 2018

Etincelles vs Rayon Sports

Gicumbi FC vs Espoir FC

Mukura VS vs Sunrise FC

Kirehe FC vs Kiyovu SC

Tariki ya 21 Ukwakira 2018

AS Muhanga vs Police FC

AS Kigali vs Musanze FC

Marines vs Bugesera FC

18/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...