Rudeboy wahoze muri P Square ari mu kirere aza i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rudeboy wahoze muri P Square ari mu kirere aza i Kigali

Rudeboy wahoze muri P Square ari mu kirere aza i Kigali

Umuhanzi wo muri Nigeria Rudeboy uzwi nka Paul akiri mu itsinda rya P Square yamaze gufata indege yerekeza mu Mujyi wa Kigali aho aje kwitabira itangwa ry’ibihembo bya Africa Movie Academy Awards.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2018 hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filime bahize abandi muri Afurika. Bizabera i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena.

Icyo gihe Kigali izaba yabaye isango ry’ibyamamare muri sinema nyafurika, bizaba byaje gufata ibihembo, bishimirwa uburyo byagize uruhare mu guteza imbere uru uruganda.

Ibi birori bizayoborwa n’umukinnyi wa filime  Nse Ikpe Etim n’umunyarwanda umaze kumenyerwa mu gutera urwenya Arthur Nkusi.

Umuhanzi Rudeboy umwe mu mpanga zahoze  zigize itsinda rya P Square niwe watumiwe ngo azaze gususurutsa ibi birori bibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 yatangaje ko yamaze gufata rutemikirere yereza mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali.

Rudeboy ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku mugabane w’Afurika. Kuva yatandukana na mwene nyina amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘Fire Fire’, ‘Nkenji Keke’, ‘Realty’, ‘Together’ aherutse gukorana na Patoranking n’izindi.

Rudeboy n'abamuherekeje ubwo bari bagiye gufata indege

Yamaze gufata indege yerekeza mu Rwanda 

18/Oct/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...