Kibonke yasezeranye n'umukunzi we wenda kubyara (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kibonke yasezeranye n'umukunzi we wenda kubyara (Amafoto)

Kibonke yasezeranye n'umukunzi we wenda kubyara  (Amafoto)

Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke muri filime ya Seburikoko yasezeranye n’umukunzi kubana akaramata imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Kibonke ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kubaka izina. Yamamaye muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko, ariko asanzwe ari n’umunyarwanya ariko yibanda ku ijambo ry’Imana.

Azwi kandi mu rwenya ruca ku rubuga rwa Youtube aho aba yitwa Manyanga.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, uyu musore yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Jacky Umutoni bamaranye igihe bakundana. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Nk’uko bigaragara, uyu mukunzi wa Kibonke aratwite ndetse inda ni nkuru. Uyu musore yari aherutse gutangaza ko ateganya gukora ubukwe ariko abantu bamwe bakeka ko ari  ugusetsa kwe bisanzwe dore ko ku maso agaragara nk’ukiri muto.

Kibonke n'umukunzi we bamaze gusezerana Kibonke yemeye kuba umugabo wa Umutoni 

Babanje gusobanurirwa ibyerekeye gushakana 

Abakinnyi ba Filime batandukanye bari bahari

18/Oct/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
xender
congz @Clapton
Sponsored Content
Loading...