AMAFOTO: Hakizimana Muhadjiri yegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka ahigitse mwishywa we na Ndarusanze Jean Claude | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Hakizimana Muhadjiri yegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka ahigitse mwishywa we na Ndarusanze Jean Claude

AMAFOTO: Hakizimana Muhadjiri yegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka ahigitse mwishywa we na Ndarusanze Jean Claude

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane muri Kigali Mariot Hotel habereye umuhgango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bahize abandi mu mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2017/2018 aho igihembo cy’umukinnyi w’umwaka cyegukanywe na Hakizimana Muhadjiri ahigitse Bizimana Djihad na Ndarusanze Jean Claude bari bahanganiye kuri uyu mwanya.

Ni bihembo byabaga ku nshuro ya gatatu aho bitegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bufatanye n’umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda ariyo Azam TV.

Uyu muhango ukaba watangiye ku isaha ya saa 18:00’ aho hagombaga gutangwa ibihembo mu byiciro 6 ariko 5 muri byo hakaba abahataniraga ibihembo ari 3 naho ikindi kikaba icyiciro cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi.

Abatoza 16 bo mu cyiro cya mbere, aba kapiteni b’amakipe yo mu cyiro cya mbere ndetse n’abanyamakuru 16 batoranyijwe nibo bicaye batoranya abakinnyi babona bahize abandi muri buri cyiciro nk’uko bigabanyijemo maze bagenda batoranya 3 bagize amajwi menshi muri buri cyiciro baba ari bahatanira ibihembo by’umwaka.

Dore uko abakinnyi n’abatoza bagiye begukana ibihembo Mu cyiciro cy’abakinnyi bakiri bato batanga ariko bigaragaje bakaba batanga icyizere, iki gihembo cyahatanirwaga n’abakinnyi 3, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Buregeya Prince na Byiringiro Lague ba APR FC. Iki gihembo kikaba cyaje kwegukanwa na Muhire Kevin aho ari wabaye umukinnyi ukiri muto utanga icyizere cy’ejo hazaza aho yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. Naho mu cyiciro cy’abatoza bigaragaje cyane muri uyu mwaka w’imikino bahatanye cyane iki gihembo cyaje gutwarwa na Haringingo Francis wa Mukura VS akaba yahigitse abo bari bahanganye ari bo Ruremesha Emmanuel na Albert Mphande wa Police FC.Francis akaba azahabwa amafaranga ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda. 

Mu cyiciro cy’umunyezamu w’umwaka Glove Yegukanywe n’umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves aho yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona, akaba azahabwa ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda. Kimenyi Yves akaba yarahanganye na Rwabugiri Omar wa Mukura VS ndetse Bate Shamiru wa AS Kigali.

Abatoza batutu Ljobomir Petrovic wa APR FC wegukanye shampiyona, Haringingo Francis bitagenze neza muri shampiyona ariko agahesha Mukura VS igikombe cy’Amahoro na Ruremesha wa Etincelles wakoze ibyo abantu batatekerezaga akayizana ku mwanya wa Kane niwe waje kwegukana iki gihembo kingana n'ibihumbi 750 ahigitse bagenzi be.

Igihembo nyamukuru cyari icy’umukinnyi w’umwaka aho abakinnyi abatatu Hakizimana Muhadjiri wa APR FC, Bizmana Djihad nawe wakiniraga ikipe ya APR FC umwaka ushize w’imikino mbere y’uko yerekeza muri Waasland Beveren mu Bubiligi ndetse na Ndarusanze Jean Claude ari bo bagihataniraga iki gihembo kikaba cyaje kwegukanwa na Hakizimana Muhadjiri wa APR FC wabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi akaba azahabwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda. Ndarusanze Jean Claude niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho yatsinze 15, akaba yahawe sheki y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe y'umwaka

Umunyezamu: Kimenyi Yves(APR FC) Ba myugariro: Omborenga Fitina(APR FC), Rutanga Eric(Rayon Sports), Rwatubyaye Abdul(Rayon Sports) na Manzi Thierry(Rayon Sports)

Abakina hagati: Kakule Mugheni Fabrice(Kiyovu Sports), Bizimana Djihad(APR FC) na Muhire Kevin (Rayon Sports)

Ba rutahizamu: Manishimwe Djabel(Rayon Sports), Hakizimana Muhadjiri(APR FC) na Ndarusanze Jean Claude(AS Kigali)

Umutoza wa Kiyivu Sports, Cassa Mbungo Andrew yitabiriye uyu muhango

Myugariro wa Rayon Sports, Rutanga Eric nawe yarahari

Mugiraneza Jean Baptiste Mugi n'umufasha we Gisa bari baje kwitabira uyu muhango

Rwatubyaye Abdul nawe yari yaje

Umuyobozi wa Azam TV mu Rwanda niwe wahembye Muhembye Muhire Kevin nk'umukinnyi ukiri umwana utanga icyizere

Ruremesha Emmabuel niwe wabaye umutoza w'umwaka

Dr. Petrovic umutoza wa APR FC ntiyahiriwe no kuba umutoza w'umwaka

Byiringiro Lague(ibumoso) na Prince Buregeya*iburyo) ba APR FC bahigitswe na Muhire Kevin ku gihembo cy'umukinnyi ukiri umwana utanga icyizere

Robertinho umutoza wa Rayon Sports(iburyo) na Nkuzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports

Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene

Kimenyi Yves niwe watowe nk'umunyezamu w'umwaka

Kimenyi Yves wari wazanye n'umukunzi we aghamagarwa nk'umunyezamu w'umwaka yahise amusoma...

Jimmy Mulisa na Eric Nshimiyimana

 

18/Oct/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
ndayizigiyeabdoul
turishimye kubihembo batanze
ndayizigiyeabdoul
turishimye kubihembo batanze
Jado
Robertihno mumuhinduye Andreas?
Sponsored Content
Loading...