Rudeboy yageze i Kigali (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rudeboy yageze i Kigali (Amafoto)

Rudeboy yageze i Kigali (Amafoto)

Umuririmbyi wo muri Nigeria Pual Okoye wiyise  Rudeboy yageze i Kigali mu ijoro ryakeye aho aje kwitabira ibirori byo guhemba abitwaye neza muri sinema Nyafurika.

I saa sita z’ijoro rirengaho iminota mike, nibwo Rudeboy wahoze abarizwa mu itsinda rya P Square yageze ku Kibuga Mpuzamahanga c’Indege cya Kigali i Kanombe. Yari aherekejwe na bamwe mu bamufasha mu kazi ke.

Uyu mugabo aje kwitabira ibirori byo guhemba abitwaye neza muri sinema Nyafurika muri Africa Movie Academy Awards 2018, aho biteganyijwe ko azasusurutsa abazaba bacyitabiriye.

Rudeboy yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kandi ko abanyarwanda yiteguye kubashimisha.

Ni ubwa mbere Africa Movie Academy Awards ibereye i Kigali, ndetse no mu bazayobora ibi birori harimo n’umunyarwenya Arthur Nkusi.

Bizabera i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena, kuwa 20 Ukwakira 2018.

19/Oct/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...