AMAA2018: Umukinnyi wa filime Aki ni umwe mu byamamare byageze i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAA2018: Umukinnyi wa filime Aki ni umwe mu byamamare byageze i Kigali

AMAA2018: Umukinnyi wa filime Aki ni umwe mu byamamare byageze i Kigali

Ibyamamare bitandukanye muri sinema yo muri Afurika bamaze kugera i Kigali aho baje kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo bya  Africa Movie Awards biteganyijwe kuri uyu wa 20 Ukwakira 2018.

Kuva kuri uyu wa kane umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, wabaye isangano ry’ibyamamare bikomeye mu mwuga wa sinema muri Afurika.

Chinedu Ikediezi wamamaye muri filime nka Aki ni umwe mu bazitabira iki gikorwa gikomeye muri sinema nyafurika, yamaze kugera i Kigali.

Abandi bazwi muri sinema cyane cyane muri Nigeria ni nka Kunle Afolayan, Gideon Okeko, akana gato kazwi nka ObaMemes n’abandi batandukanye.

Ibi birori bizabera i Rusororo mu nyubako ya Intare Conference Arena bizasusurutswa n’umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Paul Okoye uzwi nka Rudeboy, nawe akaba yaraye ageze i Kigali.

Gideon Okoke na Kunle Afolayan bamaze kugera i Kigali 

ObaMemes

19/Oct/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...