Miss Earth2018: Umutoniwase Anastasie yiyerekanye mu mwambaro wa bikini (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Earth2018: Umutoniwase Anastasie yiyerekanye mu mwambaro wa bikini (Amafoto)

Miss Earth2018: Umutoniwase Anastasie yiyerekanye mu mwambaro wa bikini (Amafoto)

Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2018 yarushanijwe bwa mbere yiyerekana mu mwambaro wa bikini.

Kwiyerekana mu mwambaro wa bikini byabaye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018. Abahatanye ni abakobwa bashyizwe mu itsinda ryitiriwe umuriro (Fire Group) bakomoka mu bihugu bikurukira:  Argentina, Armenia, Australia, Bolivia, Curacao, Czech Republic, Denmark, Dominican Republic, Germany, Greece, Honduras, Korea, Malaysia, Montenegro, Nepal, Netherlands, Nigeria, Panama, Poland, Romania, Russia, Rwanda, Sierra Leone, Singapore, South Africa, Spain, Sweden, Thailand, USA ndetse na Venezuela.

Umutoniwase Anastasie ni ubwa mbere yari agiye guhatana dore ko mu byiciro byabanje atari yakageze muri Phillipine kuko yagiye abandi bamaze icyumweru batangiye.

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 18 ntabwo yabashije kwitwara neza kuko imidari itatu ihabwa abahize abandi yahawe abakomoka muri Espagne, Dominican Republic na Venezuela.

Hari bamwe bavuga ko kwambara bikini ku karubanda bidakwiye ku munyarwandakazi ari nayo mpamvu Uwase Hirwa Honorine yabyanze mu mwaka ushize, gusa Anastasie we ntibahuje imyumvire kuri iyi ngingo.

19/Oct/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(8)
Nshuti Jado
Nubundi umuco wararangiye, niyo yiyambarira ikoma bakamenya ko iwacu bikini twazisimbuje amababi yinsina!
Pacson ahmed
hhhh kbxa yari aberewe pe
Birungi Arthur
So Cute!
Birungi Arthur
So Cute!
cris
aberwa na bikini kbs(afite peau nziza), naho abavugako yayambaye ntatsinde ndibaza ko abazambaye bose batatsinze.
alice
hh ! imyaka 18!
Fahd
Umuco zero mwifurije gustindwa hanyuma nuzicyuze Umwali nyarwanda aragwa nikwiyubaha bazungu ntamuco bagira.
jo 3 weeks ago
wari wagera kuri piscine zo murwanda? nonese abazambara ni abazungu!! ndagusetse kbs iyo comment yawe uba wayanditsitse wibereye nza nyabitekeri wowe nakumvishe
happy
wenda reka turebe ko kuba yayambaye haricyo azarusha uwamubanjirije wanze kuyambara, ark natagira icyo amurusha ndumva azaba adusebeje double . muri make azaba akoze ibara. gusa njye ntabitangaza mwitezeho kuko hafi ya bose y'abaduserukira muri miss world usibye kudusebya gusa ntakindi gishya batuzanira so nashyiremo imbaraga wenda turebe ko yazakora difference
Sponsored Content
Loading...