APR FC itangiye shampiyona itsinda Amagaju, Muhadjiri afungura konti y'ibitego bizinjira muri uyu mwaka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC itangiye shampiyona itsinda Amagaju, Muhadjiri afungura konti y'ibitego bizinjira muri uyu mwaka

APR FC itangiye shampiyona itsinda Amagaju, Muhadjiri afungura konti y'ibitego bizinjira muri uyu mwaka

Ikipe ya APR FC itangiye shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2018/2019 itsinda ikipe y'Amagaju ibitego bibiri ku busa, ni mu gihe indi mikino y’umunsi wa mbere izakomeza ku munsi w’ejo no ku Cyumweru.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018 ni bwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru 'Azam Rwanda Premier League' yatangiraga hakaba hakinwe umukino umwe gusa ikipe ya APR FC yakiriye ikipe y'Amagaju.

Uyu mukino ukaba wanjirijwe n'ukuhango wo gushyikiriza ikipe ya APR FC igikombe cya shampiyona cy'umwaka ushize yatwaye ariko ntihite igihabwa.

APR FC yabanje gushyikirizwa igikombe 

Uyu mukino ukaba wagombaga gutangira saa 16:00 ariko bitewe n'imvura nyinshi yaguye uyu mukino watangiye saa 16:55'.

Ikipe ya APR FC yatangiye ishaka igitego ku munota wa 6 iza kukibona gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira yarateye uvuye muri koruneri bakawumusubiza ahita atera mu izamu. Igitego yatsinze kikaba ari nacyo gifungura shampiyona umwaka w’imikino wa 2018/2019.

Nyuma y'iminota itandatu gusa, Nshuti Dominique Savio yaboneye APR FC igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Issa Bigirimana agacenga myugariro w'Amagaju agahita atera mu izamu. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri ikipe y’Amagaju yagerageje kwishyura ibi bitego ariko birayinanira neza. APR FC nayo yagiye ikora impinduka muri uyu mukino Issa Bigirimana, Hakizimana Muhadjiri na Byiringiro Lague bagiye batanga umwanya hinjiramo Ntwali Evonde, Nsengiyumva Mustapha na Sekamana Maxime hari mu rwego rwo gushaka uburyo bongera umubare w’ibitego ariko biba iby’ubusa umukino urangira ari 2-0.

Muri rusange muri uyu mukino ikipe ya APR FC yahererekanyije umupira ku kigero cya 54% kuri 46% y’Amagaju, APR FC yateye imipira 2 yagannye hanze y’izamu n’itatu yerekeje mu izamu, ni mu gihe Amagaju imipira 4 yaciye inyuma y’izamu naho ibiri ikerekereza mu izamu.

APR FC yabonye koruneri 8 kuri 3 z’Amagaju, APR FC yakoze amakosa 7 kuri 5 y’Amagaju, yarariye inshuro 3 mu gihe Amagaju yabikoze 5 nta kipe n’imwe yabonye ikarita itukura ni mu gihe muri uyu mukino habonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe myugariro wa APR FC, akaba ari nayo karita ya mbere itanzwe muri shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Shampiyona ikaba izakomeza ku munsi w’ejo no ku Cyumweru.

Tariki ya 20 Ukwakira 2018

Etincelles vs Rayon Sports

Gicumbi FC vs Espoir FC

Mukura VS vs Sunrise FC

Kirehe FC vs Kiyovu SC

Tariki ya 21 Ukwakira 2018

AS Muhanga vs Police FC

AS Kigali vs Musanze FC

Marines vs Bugesera FC

19/Oct/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...