Ibiteye amatsiko kuri filime 'Shady Commitment' yahuriyemo amazina aremereye muri sinema nyarwanda (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibiteye amatsiko kuri filime 'Shady Commitment' yahuriyemo amazina aremereye muri sinema nyarwanda (Amafoto)

Ibiteye amatsiko kuri filime 'Shady Commitment' yahuriyemo amazina aremereye muri sinema nyarwanda (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018 nibwo habaye umuhango wo kwerekana bwa mbere filime yitwa Shady Commitment, yahuriyemo benshi mu bakinnyi ba filime bubashywe hano mu Rwanda.

Shady ni filime ndende igaragaza imibanire yo mu ngo zo muri iki gihe, ariko yitsa ku ihohoterwa rikorerwa abagore.

Yayobowe Pitchou Kamara Kabagambe, usanzwe ari inzobere mu bijyanye na sinema. Iyi filime yakiniwe mu mujyi wa Kigali, igaragaramo amasura asanzwe aremereye muri sinema nyarwanda.

Abo barimo nka Kirena Saphina ukina nk’umukinnyi w’ibanze akaba amenyerewe muri Seburikoko, Mukakamanzi Beata uzwi muri City Maid, Mazimpaka Johns Kennedy, Rosine Bazongere (City Maid) Ibrahim uzwi nka Muyobozi muri Seburikoko, n’abandi benshi batandukanye.

Abakinnyi b’imena muri iyi filime ni umugabo uba witwa George n’umugore witwa Lydia babana mu makimbirane kubera ubusinzi bw’umugabo, ugera n’aho akubita umugore we akamumena ijisho.

Lydia agirwa inama n’abo mu muryango we ko akwiye kwiga umukino w’iteramakofe, ubundi agahangana na George umuhoza ku nkeke, gusa umugambi wo kwihorera uherera mu bitekerezo ubwo ataha agasanga umugabo we yicishije bugufi ndetse yahindutse.

Ni iki cyahinduye George? Mu kigo cy’ubwishingizi aba akoramo, nyira cyo asaba abakozi gushaka uko bagera ku mukire witwa Ali kuko bamutezemo inyungu ariko barabuze aho bamuhera.

George yiyemeza kujya mu marushanwa yo kuririmba aba yaratewe inkunga n’uyu mukire kugira ngo bazahahurire, gusa uyu mugabo uretse kuririmba yasinze, iyo mpano ntayo aba afite.

Kugira ngo amenye kuririmba nta yandi mahitamo aba afite, uretse guca bugufi, ubundi umugore we akamwigisha. Lydia arabyemera ariko agategeka George kujya akora imiromo yose yo mu rugo (guteka, gukora isoku, koza umwana, ..), bibanza kumugora ariko kuko azi icyo ashaka  arabyihanganira akabimenyera.

Inshuti ya George yitwa Bryan baba banakorana, atungurwa no kubona mugenzi we asigaye akora imirimo yo mu rugo nyamara bararanaga mu kabari. Agerageza kumuca intege bikagera n’aho abibwira ababyeyi ba George.

Nyina wa George aba agira amahane menshi, bigaragara ko umugabo we nawe nta jambo agira mu rugo rwe. Uyu mukecuru biramurakaza cyane bagafata umwanzuro wo kujya kuba mu rugo rw’abana babo kugira ngo George asubira ibintu nk’uko babishaka. Gusa umusaza we ntaba ashaka kwivanga mu buzima bw’abana be.

Ibintu birushaho kuba bibi, iyo aba babyeyi bageze mu rugo rw’abana babo. George arakomeza agakora imiromo yo mu rugo, nyina bikamurya ahantu kugera n’aho yadukura Lydia akamukubita.

Umunsi umwe bajya gusenga, George agafungura umuryango w’imodoka ngo Lydia yinjire ndetse akanamufungira amaze kwicara. Nyina wa George nawe arategereza ngo umuhungu we amukorere nk’ibyo yakoreye umukazana ariko agaheba.

Umugabo imodoka arayatsa akigendera azi ko nyina yinkinguriye akinjira . Nyuma y’iminota 10 baragaruka bakaza gufata uyu mukecuru uba wakubiswe n’inkuba, umujinya wamurenze. Bamusanga agihagaze hahandi yumye nk’igiti.

Bamusaba kwinjira ngo bagende akabyanga, ahubwo agahubanuza umukazana we, ubundi imirwano igatangira ubwo. Lydia aba yarize iteramakofe ngo yirwanaho, yivamo akarekura igipfunsi, umukecuru akagwa hansi nk’insina.

George uba waraharaniye kwiga kuririmba ngo arokore ubucuruzi bwa shebuja, igihe kiragera akajya kuririmba muri ya marushanwa. Binyura kuri televiziyo umugore we bari baratandukanye akamubona, nyina na se nabo baramubona bakishima cyane kuko abehesheje ishema.

Mu mpera George yongera guhura n’umugore we bose bari guhaha, umugabo agasaba imbabazi, umugore akazimuha, imiryango ikongera igahura bakishimana, bakabaho mu mahoro n’urukundo.

Pitchou Kamara Kabagambe niwe wayoboye iyi filime

Mazimpaka Johns Kennedy n'uwo bakinanye ari umugore we 

Lydia na George

Rosine Bazongere n'uyu musaza bakinnye muri iyi filime

Uwitwa Muyobozi muri Seburikoko akina ari umuzamu

Abantu bari baje kureba iyi filime 

Pitchou yatanguwe bamwifuriza isabukuru nziza

20/Oct/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Alain Kamara
Good job Mr Kamara and congratulations
Sponsored Content
Loading...