Indirimbo 5 zakunzwe mu cyumweru cya gatatu cy'Ukwakira 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Indirimbo 5 zakunzwe mu cyumweru cya gatatu cy'Ukwakira 2018

Indirimbo 5 zakunzwe mu cyumweru cya gatatu cy'Ukwakira 2018

Ku rutonde rw'indirimbo 5 zakunzwe muri iki cyumweru cya gatatu cy'ukwezi k'Ukwakira 2018 kuri Eachamps nta kintu cyahindutse ugereranyije n'icyumweru gishize.

1.My Karabo ya Kamichi

Ku mwanya wa mbere hari indirimbo yitwa My Karabo y’umuhanzi Kamichi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni indirimbo imaze ibyumweru icyenda isohotse nyuma y’igihe kinini uyu mugabo yarahagritse umuziki. Bigaragara ko ikunzwe cyane dore ko imaze ibyumweru bitanu iyoboye uru rutonde.

2.Adi Top ya Meddy

Adi Top ya Meddy niyo iri ku mwanya wa kabiri. imaze ibyumweru bitatu isohotse. Mu cyumweru cyayo cya mbere yari iri ku mwanya wa 8, mu cyakabiri iba iya kabiri, cya gatatu niho yagumye.

3. Yuda ya Butera Knowless

Yuda ni indirimbo y’umuhanzikazi Butera Knowless nayo imaze ibyumweru bitatu igiye hanze. Iracyari ku umwanya wa gatatu  nko mu cyumweru gishize, icyo gihe  mu cyumweru cya mbere yari iri ku mwanya 9.

4. Rurabo ya Kitoko

Rurabo ni indirimbo ya Kitoko Bibarwa Patrick uba muri Bwongereza. Ubusanzwe iyi ni indirimbo yaririmbwe na Orchestre Nyampinga, uyu musore yifuza kuyisubiramo kuko yayikuze akiri umwana. Yagumye ku mwanya wa kane. mu cyumweru cyabanje yari yavuye ku mwanya wa kabiri.

5.Slowly ya Meddy 

Ku mwanya wa gatanu haje indirimbo ya Meddy yitwa Slowly. Imaze ibyumweru 63 igiye hanze, ariko bigaragara ko abantu batarayihaga. Niyo ndirimbo imaze igihe kinini iza kuri uru rutonde. Mu cyumweru gishize yari ku mwanya wa 5 iracyawufite.

20/Oct/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
kamukama
meddy your the best
Sponsored Content
Loading...