Umwaka w’imikino mushya, ingamba nshya kuri Rwatubyaye Abdul | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umwaka w’imikino mushya, ingamba nshya kuri Rwatubyaye Abdul

Umwaka w’imikino mushya, ingamba nshya kuri Rwatubyaye Abdul

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul avuga ko intego afite muri uyu mwaka w’imikino ari imwe ari ugukora cyane kugira uyu mwaka azegukane ibihembo nta muntu ubishidikanyaho nk’uko byagenze umwaka ushize.

Tariki ya 18 Ukwakira 2018 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ bafatanyije n’umuterankunga wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ari we Azam TV bahembye abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona umwaka w’imikino washize maze Rwatubyaye wakinnye imikino itageze no kuri ½ cya shampiyona aboneka mu ikipe y’umwaka aho yanabihembewe.

Uyu musore akigaragara muri iyi kipe hagiye havuka impaka zivuga ko uyu musore atarakwiriye kuza mu ikipe nziza y’umwaka dore ko nawe yivugira ko atibuka neza imikino yakinnye muri shampiyona ariko akaba yemeza ko ishobora kuba itarenze 10.

Mu kiganiro na Eachamps Abdul avuga ikintu cya mbere agiye kwibandaho ari ugukora cyane  kugira ngo akomeze atere imbere ndetse umwaka utaha nagira n’igihembo yegukana hatazagira umushidikanyaho nk’uko byagenze.

Yagize ati”icyo nteganya cya mbere nugukuraho urujijo abantu bafite kuba njemo ntunguranye undi mwaka ndakeka nzazamo ntatunguranye, n’ugutanga ibyo mfite byose hasi hejuru iki gihembo mbonye uyu munsi nkazatwara ikisumbuye kandi nta muntu unshidikanyaho.”

Nyuma y’imvune y’amezi 13, Rwatubyaye Abdul yagarutse mu kibuga tariki ya 9 Gicurasi 2018 hari ku mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona umwaka w’imikino 2017/2018 aho Mukura yanganyije na Rayon Sports 0-0.

22/Oct/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
murekerimana Esther
turagushyigikiye muhungu wacu kubwingamba nshya ugiye gutangirana
Sponsored Content
Loading...