IBYAtsi! Shira amatsiko ku mukobwa wambaye ubusa Oda Paccy yakoresheje yamamaza indirimbo ye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

IBYAtsi! Shira amatsiko ku mukobwa wambaye ubusa Oda Paccy yakoresheje yamamaza indirimbo ye

IBYAtsi! Shira amatsiko ku mukobwa wambaye ubusa Oda Paccy yakoresheje yamamaza indirimbo ye

Umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze ifoto yamamaza indirimbo agiye gushyira hanze yitwa Ibyatsi, gusa yavugishije abatari abke bitewe n’uburyo banditse ijambo ibyatsi n’ifoto y’ikibuno y’umukobwa wambaye ubusa.

Hari hashize iminsi umuhanzikazi Oda Paccy atumvikana cyane, dore ko n’indirimbo 2 yasohoye muri uyu mwaka wa 2017 zitakunzwe ku rwego rushimishije.

Kuri uyu wa kabiri yashyize hanze ifoto yamamaza indirimbo azashyira hanze ku wagatanuu w’iki cyumweru. Ni ifoto itavuzweho rumwe bitewe n’uburyo izina ry’iyi ndirimbo ryanditse n’ifoto igaragaza igaragaza ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa.

Aho kwandika ibyatsi mu ijambo rimwe, Oda Paccy yahisemo kwandika IBYA mu nyuguti nini cyane, maze  tsi ayandika mu nsi nabwo mu nyuguti nto.  Uwasomye yiruka yaketse yetekereje ko wenda uyu mukobwa yaba agiye gushyira hanze indirimbo yitwa ‘IBYA’ ari nabyo bavugishije abatari bake.

Mu Kiganiro na Eachamps Oda Paccy yavuze ko igitekerezo cyazanywe n’uwakoze iyo foto nawe agasanga ntacyo bitwaye, ahubwo ngo ikibazo kiri mu maso y’abareba kuko bo banditse ko ari Ibyatsi.

Ku ruhande rw’ifoto igaragaza ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa, Paccy yavuze ko ari mu buryo bwo guhanga udushya, gusa ngo ntaho bihuriye n’ibizavugwa mu ndirimbo.

Yagize ati “ ni uburyo bwo guhanga udushya, kuko urebye muri ziriya Tatoo harimo amabara y’icyatsi. Ni nk’uko wavuga ngo iri foto ihuriye he n’ibiri mu ndirimbo? Ari ibyo nagenda nkaryama mu byatsi kugira ngo mbigaragaze.”

Ku bibazaga niba umukobwa ugaragara kuri muri iyo foto ari Paccy, nyiri ubwite yadutangarije ko atari we, ahubwo ari ifoto bakuye kuri interineti batazi na nyirayo, ari nayo mpamvu asanga nta kibazo kirimo.

Yagize ati “ikibazo cya kabaye ari amafoto yanjye ameze kuriya, iriya ni ifoto isanzwe y’undi mukobwa kandi nta n’ubwo yambaye ubusa, yambaga ikariso.  Ntabwo ari umukobwa w’inaha ni ifoto twakuye kuri interineti.”

Paccy ngo yahisemo gukoresha ifoto y’undi kuko yagiye akoresha ize, abantu bakamwagana ngo yambaye ubusa.

Mu mwaka ushize ubwo yamamazaga indirimbo ye yise ORDER yakorane na Urban Boys yifotoje yakinze ikoma ku myanya ndangagitsina nabwo biteza impaka, bamawe bavuga ko yarengereye.

Oda Paccy yakoresheje ikoma nabwo byamaganirwa kure 

24/Oct/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...