Urutonde rw'abahanzi b'abanyarwanda bakundanye n'ababafasha mu muziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urutonde rw'abahanzi b'abanyarwanda bakundanye n'ababafasha mu muziki

Urutonde rw'abahanzi b'abanyarwanda bakundanye n'ababafasha mu muziki

Si kenshi uzabona umukoresha akundana n’umukozi we, cyangwa se umuyobozi mu kigo runaka akundana n’uwo umwe mu bo ayoboye. Ni kimwe no mu muziki kuko bidakunze kubaho aho umujyanama akundana n’umuhanzi afasha.

Icyamamare muri muzika Celine D’ion ni umwe mu rugero rw’abahanzi bakundanye n’abajyanama babo ndetse bakanabana. Ku rundi ruhande hari bamwe bavuga ko iyo umuhanzi akundanye n’umujyanama we bigira ingaruka ku kazi kabo, kuko bashobora kugirana ikibazo mu rukundo, kigatuma n’ibindi bihagarara.

Mu bahanzi b’abanyarwanda bakundanye n’abajyanama babo, bamwe byarangiye nabi, abandi birangira banabanye.

PFLA na Aline.

PFLA ni umwe mu basore bamaze igihe kinini bakora injyana ya Hip Hop. Nyuma y’ibizazane bitandukanye yagiye ahura nabyo, bishingiye ku myitwarire itari myiza, kuri ubu avuga ko yagarutse ku murongo ndetse anafite umufasha mu muziki witwa Umutoni Aline biciye muri laberl yitwa Geuri D’As Ent.

N’ubwo bafatanyije akazi, iyo bakarangije basa nk’abakirengagije ubundi bakinjira mu by’urukundo. Umuhanzi witwa The Hero uherutse kuvu muri iyi label yadutangarije ko urukundo rwa Aline na PFLA rwagize ingaruka ku mikorere yabo, bigatuma batandukana.

PFLA na Aline ubu bari buryohe bw'urukundo

Miss Jojo na Saleh.

Miss Jojo afatwa na benshi nka Ndabaga wo mu muziki w’u Rwanda bitewe n’uburyo yawutangiye mu bihe bitari byoroshye ku mukobwa, nyamara akerekana ko ashoboye ndetse akanakundwa.

Kuri ubu mugore yabaye ahagaritse iby’umuziki, ariko akiwurimo yakanyujijeho mu rukundo n’uwitwa Saleh banakundanaga. Uyu mugabo yatumye Miss Jojo ahindura idini ajya muri Islamu aho byavugwaga ko bateganya kubana. Muri 2011 baje gutandukana ndetse n’ibyo kumufasha mu muziki birahagarara.

Miss Jojo na Saleh urukundo barukomatanyaga n'akazi 

Licky Licky na Oda Paccy

Licky Licky ni umwe mu bantu bake batunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho b’abahanga u Rwanda rufite. Kuri ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Oda Paccy nawe izina rye riramereye mu ruhando rwa muzika nyarwanda, kuri ubu ari kuvugwa cyane kubera indirimbo ye Ibyatsi.

Yakundanye na Licky Licky wamukoreraga indirimbo, ndetse muri 2011 amutera inda. Uyu musore yabanje kwitahana Paccy gusa nyuma aza kwemera umwana, ariko urukundo rwabo ruhita rurangirira aho.

Oda Paccy na Licky Licky babyaranye umwana ariko baratandukana

Knowless Butera na Clement Ishimwe

Knowless na Clement  ubu ni umuryango ndetse bungutse umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Butera Or. Knowless yinjiye muri Kina Music ya Clemet muri 2012 ubwo yari amaze gutandukana na Safi Madiba. Kuva ubwo hagiye havugwa urukundo rwihishe hagati yabo ariko bo bagakomeza kubihishahisha.

Muri 2016 nibwo bashyize ku mugaragaro iby’urukundo rwabo ubwo Clement wari waramaze gutera inda Knowless yamwabitse impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Urukundo rwabo bararuhishe kugeza bakoze ubukwe 

31/Oct/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...