Bwa mbere Davis D yavuze ku Lydia bamaze igihe gito batandukanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bwa mbere Davis D yavuze ku Lydia bamaze igihe gito batandukanye

Bwa mbere Davis D yavuze ku Lydia bamaze igihe gito batandukanye

Umuhanzi Davis D yatangaje ko kuba yaratandukanye n’uwahoze ari umukunzi we witwa Lydia ntaho bihuriye n’amafaranga, gusa ngo banze kujya bahora bashwana bahitamo kubihagarika. 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 nibwo byatangiye kumenyakana ko umuhanzi Davis D ari mu rukundo n’umukobwa witwa Lydia yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye yise Henessy.

Aba bombi bakomeje kugenda bagaragara ahantu hatandukanye bafatanye agatoki ku kandi, ibinezaneza ari byose kuri Davis D wanganyaga uyu mwari inzoga ya Hennesy.

Mu minsi mike ishize, ibyabo byajemo amahari, barashwana, kugeza n’aho umukobwa yasibye amafoto yose yari yarashyize kuri Instagram ari kumwe na Davis D.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps Davis D yadutangarije ko yanze guhora ashwana n’uyu mukobwa bahitamo gutandukana, n’ubwo yirinze gutangaza ikibazo nyir’izina cyatumye biba.

Yagize ati “ biba byiza iyo abantu batari kumvikana, aho kugira ngo bagirane ibibazo cyane, ibyiza ni uko umwe yafata ye, agafata icyemezo cye. Ibyo twapfuye ni ibyo mu rugo, ni ibyo mu gikari.”

Ku byagiye biviugwa ko uyu mukobwa yaba yarasanze umusore ufite amafaranga kurusha Davis D, yavuze ko atari ibyo kuko kugeza azi ko atarabona undi musore bakundana.

N’ubwo batandukanye ngo nta kibazo bafitanye, gusa ngo buri umwe yihugiyeho, nta yindi mishyikirano bagirana.

Lydia yasubije Davis uwo yari yaramutwaye...

Davis D aherutse gushyira ifoto y’umukobwa witwa Mirelle kuri instagram maze Lydia batandukanye ahita ajya ahandika ibitekerezo abwira uwo mukobwa ati “subirana ibyawe.”

Davis D yabwiye Eachamps ko uyu mukobwa yahoze ari umukunzi we, ariko ko batasubiranye nk’uko Lydia yabigaragaje.

Yagize ati “ uriya yahoze ari umukunzi wanjye ariko ntabwo twasubiranye. Muri make twakundanye tujya twangana. Abantu twabanye ntabwo banyibagirwa najye ntabwo nabibagirwa. Nta kindi kibyihishe inyuma.”

Davis D ejo hashize yashyize hanze indirimbo yise Soso mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ni indirimbo igaragaramo imyambarire n’ibikoresho bya kera akaba avuga ko yabitekereje mu rwego rwo kuzana ibitandukanye n’ibyo yari asanzwe akora.

Muri rusange avuga ko uyu mwaka wamugendekeye neza kandi ko agikomeje gukora ku buryo uzajya kurangira ashyize hanze izindi ndirimbo.

Mirelle wahoze akundana na Davis D mbere ya Lydia 

01/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...