Bahati wo muri Just Family yavuze uko abanye na Chris washinjije ubuhemu no gukoresha amarozi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bahati wo muri Just Family yavuze uko abanye na Chris washinjije ubuhemu no gukoresha amarozi

Bahati wo muri Just Family yavuze uko abanye na Chris washinjije ubuhemu no gukoresha amarozi

Bahati umwe mun bagize itsinda rya Just Family yavuze ko yamaze kwiyunga na Chris bahoze baririmbana bagatandukana amushinja ubuhemu no gushaka gukoresha amarozi.

Kuwa 7 Kanama 2018 , umwe mu basore baririmbaga mu itsinda rya Just family, Chris,  yaratunguranye atangaza ko afashe umwanzuro wo gutandukana na begenzi be bari bamaranye imyaka 2, gusa ntiyatangaza ikibimuteye.

Chris yatangaje ko imvano yo gusezera kwe ishingiye ku rusobe rw’ibibazo by’amafaranga aho yashinjaga  Bahati gushaka kurya umutungo w’itsinda akoresheje uburiganya.

Chris kandi yongeye kuvuga ko Bahati ashyigikiye ikoreshwa ry’amarozi muri iri tsinda ndetse ko uwamusimbuye ari we Croidja yemeye noneho kuyakoresha.

Yagize ati “ humura tuzabivugaho bwa mbere,  impamvu imenyekane no kujyenda Kwa Croidja ni amarozi wavuzeho no gushaka kwongera kuyakoresha muri Just family ya  Chris,  Jimmy na Bahati n’impamvu y’uwemera ayo marozi agiye kuzasimbura Chris!”

Mu mizo ya mbere Bahati na Chris barebanaga ay’ingwe, ku buryo aho umwe yanyura undi yahanyuza umuriro, gusa mu kiganiro twagiranye na Bahati yadutangarije ko ubu bamaze kwiyunga, bakaba babanye nk’abavandimwe.

Yagize ati “ Chris ni umuvandimwe, twacanye mu bintu byinshi bikomeye ubwo Just Family yagarukaga, rero umunyarwanda niwe wavuze ngo ‘nta zibana zidakomanya amahembe’. Ni umuvandimwe wanjye n’ubu ari mu Rwanda, turabonana, turaganira, nyuma y’ibyabaye twaricaye, twaraganiriye.”

Kuva Chris yava muri Just Family ntabwo arongera kumvikana mu muziki n’ubwo aherutse gutangaza ko akiri gutekereza niba yakongera gukora umuziki ari umwe. Just Family bo bamaze gukora indirimbo ebyiri, harimo iyitwa Nta Gikuba, n’indi nshya yitwa Zere Distance.

Umva Zero Distance ya Just Family

02/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...