Uwase Samantha wabaye Miss CBE akamburwa ikamba kubera gukopera yasoje amasomo ye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uwase Samantha wabaye Miss CBE akamburwa ikamba kubera gukopera yasoje amasomo ye

Uwase Samantha wabaye Miss CBE akamburwa ikamba kubera gukopera yasoje amasomo ye

Uwase Ghislaine Samantha wabaye Nyampinga w’iyahoze ari SFB umwaka wa 2014 akaza kwirukanwa azira amanyanga mu bizimini, yasoje amasomo ye nyuma yo gukomorerwa.

 Tariki ya 2 Ugushyingo 2013 nibwo Uwase Ghislaine Samantha, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (CBE-College of Business and Economics).

Iri kamba ntiryamaze igihe ku mutwe we kuko tariki ya 30 Mutarama 2014, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza yahoze yitwa SFB, bwatangaje ko Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro ikamba rya Nyampinga w’iri shuri nyuma y’uko yari yafashwe akora amanyanga mu bizamini, aho yafashwe akorera mugenzi we ikizamini wigaga mu mwaka wa kane wasubiragamo isomo yatsinzwe. 

Uretse kwamburwa ikamba kandi, uyu mukobwa yahanishijwe guharikwa umwaka wose atiga, nyuma aza kugaruka muri 2015, ahera mu mwaka wa mbere kuko ari nawo yigagamo ubwo yahagarikwaga.

Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2017, Kaminuza y’u Rwanda yatanze Impamyabumenyi ku banyeshuri basaga ibihumbi 7 bayirangijemo mu mwaka wa 2018, Uwase Samantha Ghislaine ari mu bari kwishimira intambwe ikomeye bateye kuri uyu munsi.

Samantha Uwase ubwo yambikwaga ikamba rya Miss CBE 2013-2014

Ibarurwa yahagaritse Samantha muri CBE, ikanamwabura ikamba rya Nyampinga

02/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...