A Pass wakoranye indirimbo na Buravan arashaka gusimbura perezida Museveni | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

A Pass wakoranye indirimbo na Buravan arashaka gusimbura perezida Museveni

A Pass wakoranye indirimbo na Buravan arashaka gusimbura perezida Museveni

Umuhanziwo muri Uganda Alexander Bagonza uzwi nka A Pass yatangaje ko yifuza kuzahatanira kuyobora igihugu cya Uganda binyuze mu matora azaba muri 2021.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, A Pass yatunguye abamukurikira ubwo yavugaga ko yahereye kuva kera arota kuzayobora Uganda kandi ko yumva igihe kigeze ngo inzozi ze azikabye.

Yagize ati “ inzozi zanjye kuva kera zari ukuba umuyobozi. Maze igihe kinini niruka ku nzozi zanjye, inzozi zo kuba perezida wa Uganda. Igihe ni iki...ntangiye urugendo. Uganda ikeneye umuyobozi uhamye. Uwo ni njye.”

Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo nka Didadada, Wuuyo n’izindi ni umwe mu bahanzi bakunzwe kwerura ko igihugu cyabo kidakeneye Museveni umaze imyaka irenga 30 kuri uyu mwanya.

A Pass atangaje ibi, nyuma y’abandi bahanzi barimo depite Bobi Wine, Kato Lubwama na Judith Babirye.

A Pass afitanye indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda Yvan Buravan, izasohoka kuri Alubumu ye yise ‘Love Lab’.

02/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...