Migi uri mu mwaka we wa nyuma muri APR FC yavuze ku hazaza he muri iyi kipe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Migi uri mu mwaka we wa nyuma muri APR FC yavuze ku hazaza he muri iyi kipe

Migi uri mu mwaka we wa nyuma muri APR FC yavuze ku hazaza he muri iyi kipe

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi avuga ko n'ubwo ari mu mwaka we wa nyuma muri iyi kipe nta yindi gahunda afite kuko muri APR FC birenze kuba ari mu ikipe ahubwo ari mu muryango.

Migi yinjiye muri APR FC umwaka ushize w’imikino nyuma yo gutandukana na Gor Mahia yakiniraga., Ku masezerano yagiranye na APR FC kuri ubu akaba asigaje umwaka umwe w'imikino aho avuga ko ikimuraje ishinga ari ukwegukana igikombe cya shampiyona.

Mu kiganiro na Eachamps, Migi yavuze ko n'ubwo ari mu mwaka we wa nyuma nta y'indi gahunda afite uretse kuba ari umukinnyi wa APR FC.

Yagize ati"ndi umukinnyi wa APR FC, mfite amasezerano ya APR FC, nk'uko ubivuze ndi mu mwaka wanjye wa nyuma ariko ndacyari umukinnyi wa APR FC. APR FC birenze kuba ikipe ahubwo ni umuryango nta yindi gahunda n'imwe mfite uretse APR FC. "

Yakomeje avuga ko ubu ikimuraje ishinga ari ukwegukana igikombe cya shampiyona ndetse no kwitwara neza mu mikino nyafurika naho gutandukana na APR FC nta gahunda yabyo afite.

Muri 2003 kugeza 2005 Migi yakinaga mu bato ba Kiyovu Sports mbere y'uko muri 2006 azamurwa mu ikipe nkuru, 2007 yahise yerekeza muri APR FC yavuyemo 2015 ajya muri Azam FC aho yavuye 2017 akerekeza muri Gor Mahia akaza gutandukana nayo mu ntangiriro za 2018 agaruka muri APR FC akinira kugeza uyu munsi.

Tags

05/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...