Umugore wa Ama G The Black mu byateye amakimbirane afitanye na Bruce Melody | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umugore wa Ama G The Black mu byateye amakimbirane afitanye na Bruce Melody

Umugore wa Ama G The Black mu byateye amakimbirane afitanye na Bruce Melody

Ama G The Black ikibazo afite na Bruce Melody cyakomotse ku bukwe bwe yagize mu mwaka ushize n’umugore we.

Hashize iminsi itari mike, hagatri ya Ama G The Black na Bruce Melody hari inzigo ikomeye. Ama G niwe watangiye kubigaragaza yandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga asa n’ushotora Bruce Melody.

Bruce Melody wakunze kugaragaza nk’udashaka guhangana na mugenzi we, yari aherutse gutangaza ko icyo apfa na Ama G ari ikibazo, yagiranye n’umurinzi we (Bruce Melody), ariko agashaka ko nawe abyinjiramo.

Yagize ati “Ikibyihishe inyuma sinkizi neza ariko nticyaba ari ikibazo yagiranye na njye. Njyewe ntabwo meze nka Ama G, ntabwo nafata inkuru ze n’abandi bantu ngo nzizane hano. Ni abantu bakuru kandi b’inshuti zanjye bakwiriye kurangiza ikibazo cyabo ntiriwe nzamo.”

Ikibazo Ama G yagiranye n’uyu murinzi, ngo ni uko yamuhaye akazi ko gucunga umutekano mu bukwe bwe ariko akamwambura.

Ama G The Black nawe bwa mbere yavuze icyo apfa na Bruce Melody wari usanzwe ari inshuti ye y’akadasohoka. Yabwiye Isango Star ko icyo bapfuye cyaturutse ku bukwe bwe yakoze mu mwaka ushize n’umugore we.

Yagize ati “ikibazo  twagiranye si bouncer (umurinzi), ikibazo twagiranye gifite aho gihuriye n’ubukwe n’umugoreb wanjye.”

Kugeza ubu bose ntibahuza imvano y’amakimbirane bafitanye, ndetse ntibagaragaza ubushake bwo kubirangiza. Ama G The Black aherutse gusohora indirimbo yakoranye na Bruce Melody, ariko we avuga ko atayemera kuko yayisohoye batabyumvikanyeho.

05/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(3)
SALOMON
Abo bavandimwe nibareke gupfubusa nibiyunge kbs kuko nibishira hanze biraba aribibi cyane pe.
baraka
aha!!! ubuse badufashije bakihuza!rnkuko twe bafana nitwe tubihomberamo...rnrnndabakunda cyane
Kali
Ark mwagiye mwandika inkuru mufitiye gihamya mukareka guhobagiza abantu? Ubu c iyi content yiyi title irimo iki ko nubundi musubiyemo title ubwo ngo inkuru irarangiye,wowe wanditse iyi nkuru na team yawe ntakazi muba mwakoze. Ni ubute mugira bwo kwandikaaa ni iki? Nziko ama-G yavuze byinshi ku isango none ndebera ibyo mwe mwanditse,itangaza makuru rigomba gushaka abakozi batari abanebwe.
skipper 1 week ago
wowe ntuzi ibyitangazamakuru nuburyo rikora njy sinumva ukuntu wigira umu judge ,suko bagira inama mukobwa mubi we
BB 1 week ago
Wowe upinga se wakoze iryo tangazamakuru????? Ibyo yavze niba ari byinshi si ngombwa kubivuga byose uko byakabaye umunyamakuru ashobora no gukoramo izindi nkuru nyinshi! Ntimugapinge nta n'icyo mwakoze!
Sponsored Content
Loading...