Volleyball: Shampiyona iratangira mu mpera z’iki cyumweru hanatangizwa imyiteguro y’igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Volleyball: Shampiyona iratangira mu mpera z’iki cyumweru hanatangizwa imyiteguro y’igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball

Volleyball: Shampiyona iratangira mu mpera z’iki cyumweru hanatangizwa imyiteguro y’igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mukino wa Volleyball mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018/2019 iratangira mu mpera z’iki cyumweru aho mu mikino ine iteganyijwe kuri uyu munsi 3 izabera muri Petit Stade naho uwa Kirehe na IPRC West ukabera i Karongi.

Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki ya 10 Ugushyingo 2018, kuri gahunda y’imikino y’umunsi wa mbere n’uko imikino itatu izabera muri Kigali naho uwa Kirehe na IPRC West ukabera I Karongi.

Tariki ya 10 Ugushyingo guhera ku isaha ya saa 12:00’ muri Petit Stade nibwo imikino ny’iri zina izaba itangiye, APR VC ikina na UTB, ku isaha ya saa 14:00’ ikipe ya Gisagara izakina na IPRC East ni mu gihe ku isaha ya saa 17:00’ REG izesurana na UTB.

Uretse iyi mikino izaba iteganyijwe, kuri uyu munsi hazaba kandi n’igikorwa cyo gutangiza gahunda yo gutegura shampiyona y’Isi ikinirwa ku mucanga ‘Beach Volleyball’ izabera mu Rwanda guhera tariki ya 21-24 Kanama 2019mu karere ka Rubavu(2019 FIVB Beach Volleyball World tour).

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyarwanda kuryoherwa no gukunda umukino wa Volleyball kwinjira muri iyi mikino bizaba ari ubuntu.

Shampiyona y’abagabo izatangira mu mpera z’iki cyumweru biteganyijwe ko izasozwa muri Kamena 2019.

05/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
karim
Hello. Nibanguke turayitegereje rwose...gusa ikibazo nuko mbona nta ngengabihe bashyize hanze
Sponsored Content
Loading...