Abakinnyi 4 muri 5 b'Amavubi U-23 bakina hanze bahamagariwe guhangana na DR Congo bageze mu mwiherero | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi 4 muri 5 b'Amavubi U-23 bakina hanze bahamagariwe guhangana na DR Congo bageze mu mwiherero

Abakinnyi 4 muri 5 b'Amavubi U-23 bakina hanze bahamagariwe guhangana na DR Congo bageze mu mwiherero

Abakinnyi bane bakina hanze y’u Rwanda bahamamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 mu guhangana na DR Congo bashaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 kizabera mu Misiri bageze mu Rwanda bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Umukino ubanza w’u Rwanda DR Congo uzaba tariki ya 14 Ugushyingo 2018 ubere I Rubavu kuri stade Umuganda ni mu gihe uwo kwishyura uzabera Kinshasa muri DR Congo tariki ya 20 Ugushyingo 2018.

Abakinnyi bane bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe n’umutoza Jimmy Mulisa agomba kwifashisha kuri uyu mukino harimo Samuel Gueulette wa KAA Gent mu gihugu cy’u Bubiligi, AImable Nsabimana ukina mu Buhinde, Nshuti Innocent wa Stade Tunisien muri Tunisia na Biramahire Abbedy wa CS Sfaxien nayo yo muri Tunisia bose bamaze kugera mu mwiherero.

Si aba bakinnyi bakina hanze bonyine umutoza Jimmy Mulisa yari yifuje kuko yari yanifuje myugariro wa Villa yo muri Uganda ari we Ndahiro Derrick gusa kugeza ubu amakuru agera kuri Eachamps yemeza ko uyu musore yabuze ibyangombwa bityo ko ashobora kutazakina uyu mukino.

Bamwe mu bakinnyi bakaba baramaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ni mu gihe biteganyijwe ko n’abandi bakinnyi bakina mu Rwanda bataragerayo bitewe n’uko bagifasha amakipe yabo muri shampiyona, tarki ya 8 Ugushyingo bazaba bagezeyo.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ikipe y’igihugu iri buhaguruke I Kigali yerekeza I Rubavu aho igiye gukomereza umwiherero banakorera imyitozo ku kibuga cya Stade Umuganda kizanakira uyu mukino.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na DR Congo ikaba izahura na Maroc mu cyiciro gikurikiyeho kizakinwa muri werurwe 2019, izarenga aha izahita igera mu ijojora rya gatatu ari naryo rya nyuma.

05/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...