Inkomoko y’ijambo ‘Hat-trick’ ryamamaye mu mupira w’amaguru kandi ryaraturutse ku w’undi mukino | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkomoko y’ijambo ‘Hat-trick’ ryamamaye mu mupira w’amaguru kandi ryaraturutse ku w’undi mukino

Inkomoko y’ijambo ‘Hat-trick’ ryamamaye mu mupira w’amaguru kandi ryaraturutse ku w’undi mukino

Iyo umukinnyi atsinze ibitego bitatu mu mukino umwe bavuga ko yatsinze ‘Hat-trick’, iri jambo ryamamaye ku isi hose ku buryo buri mukinnyi aba yifuza kuyitsinda kuko abishimirwa iyo umukino urangiye agahabwa ballon, n’ubwo ryamamaye cyane muri ruhago gusa iri jambo ryakoreshejwe bwa mbere mu mukino wa Cricket hari mu kinyejana cya 19.

Hat-trick ni jambo ry’icyongereza rikoreshwa iyo umukinnyi atsinze ibitego bitatu mu mukino umwe yaba yabitsinze mu minota 90 y’umukino cyangwa no mu y’inyongera, rikaba rikoreshwa mu bihugu hafi ya byose ku isi n’ibitavuga ururimi rw’icyingereza.

Kuri iri jambo haje kuvukaho n’irindi n’ubwo ryo ritamamaye cyane ryitwa Perfect hat-trick, iri rikoreshwa mu gihe umukinnyi watsinze ibi bitego 3 kimwe aba yagitsindishije akaguru k’iburyo, ikindi ak’ibumoso ndetse n’umutwe.

Hat-trick n’ubwo yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru ariko ifite inkomoko mu mukino wa Cricket.

Nk’uko inkoranyamagambo cy’icyongereza ya Oxford ibisobanura iri jambo ryakoreshejwe bwa mbere mu mwaka 1858 nyuma y’uko umukinnyi wa Cricket w’umwongereza, H.H. Stephenson ateye udupira dutatu twikurikiranya agakuramo abantu batatu mu mukino umwe bizwi mu rurimi rw’amahanga nka ‘three wickets in three consecutive deliveries.’

Mu mukino wa cricket haba hari umuntu utera agapira ndetse n’ugakubita, iyo utera agapira agateye kakunyura kuwugakubita kagakubita ku duti dutatu tuba dushinze inyuma ye, cyangwa se yagakubita abandi bo muri iyo kipe bakagafa kataragwa uwo ushinzwe kugakubita abatsinzwe avamo hakajyaho undi, muri uyu mukino rero wahuje u Bwongereza na Hallam mu 1858, Stephenson yateye udupira 3 twikurikiranya dukuramo umuntu, bavuga ko ari hat-trick ibi ivutse ityo itangira no gukwira mu y’indi mikino cyane cyane mu mupira w’amaguru.

Gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe ni kintu buri mukinnyi wese yifuza, gusa na none nta bwo biba byoroshye.

Kugeza uyu munsi bamwe mu bakinnyi bakomeye ku isi bagiye banafite uduhigo two kuba ari bo batsinze hat-trick nyinshi, nka Cristiano Ronaldo afite agahigo ku kuba imyaka igera ku 8 yakiniye ikipe ya Real Madrid muri shampiyona ya Espagne ari we ubu watsinze hat-trick nyinshi mu mateka y’iyi shampiyona ahi yatsinze 34.

Lionel Messi we afite agahigo ko kuba ari we watsinze hat-trick nyinshi mu mateka y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi ‘UEFA Champions League’ aho yatsinze 8.

Hat-trick yakomotse ku mukino wa cricket

No mu Rwanda iyo utsinze hat-trick ucyura umupira nyuma y'umukino

06/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...