Ibihembo bya Music Rwanda Awards bishobora kudatangwa muri uyu mwaka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibihembo bya Music Rwanda Awards bishobora kudatangwa muri uyu mwaka

Ibihembo bya Music Rwanda Awards bishobora kudatangwa muri uyu mwaka

Ibihembo byo gushimira abanyamuziki bo mu Rwanda bitwaye neza ( Music Rwanda Awards) byari bigiye kuba ku nshuro ya mbere bishobora kuba bitazaba muri uyu mwaka nyuma y’aho hajemo impinduka.

Muri Kanama nibwo hatangajwe ku mugaragaro igikorwa cya Music Rwanda  Awards kigamije gushimira abanyamuziki bitwaye neza. Ni ibihembo byari bije nyuma y’igihe kigera ku myaka itatu nta bihembo bitangwa ku bahanzi babaye indashyikirwa.

Iki gikorwa gitegurwa na bamwe mu basanzwe bamenyerewe mu muziki wo mu Rwanda nka Muyoboke Alex, Judo Kanobana, Nsanzamahoro Denis n’abandi, cyagombaga kuba kuwa 01 Ukuboza 2018, hagashimirwa ibyiciro 16 by’abanyamuziki.

Kuva hatangazwa ibijyanye n’ibi bihembo muri Kanama 2018, nta yandi makuru yongeye kumenyekana. Abantu bategereje ko hatangazwa abazahanira ibi bihembo, ariko ntabyigeze biba.

Ku gihe cyatangajwe, harabura iminsi itari myinshi, ku buryo imyiteguro yakabaye irimbanyije, ndetse n’abazahatana bakaba bazwi, no gutora byaratangiye.

Eachamps yashatse kumenya icyatindije ibi byose, maze tuvugana na Muyoboke Alex uri mu bategura Music Rwanda Awards, maze adutangariza ko hajemo impinduka n’ubwo yirinze kuvuga izo ari zo.

Yagize ati “hajemo impinduka, tuzabibatangariza vuba aha.”

Kimwe mu byatumye iki gikorwa gisubikwa, ni igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere y’umuhanzi Yvan Buravan yitwa ‘Love Lab’, nacyo kizaba ku itariki 01 Ukuboza 2018, ahazwi nka Camp Kigali, bakaba baririnze ko bagwa mu gihombo, mu gihe abakunda umuziki benshi baba bagiye mu cya Buravan.

Bishoboka ko ibi bihembo bitazanatangwa muri uyu mwaka wa 2018, ukurikije aho iminsi igeze.

06/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Franck
Ariko njye ibya awards birantangaza. Nuko c kuba buravan aza launching le 01 nibyo byaba nyirabayazana? Bajye bareka kwigira abahatari kbsa.
Sponsored Content
Loading...