Si amafoto y'ubwambure gusa! Hari ibindi byatumye Djazira abuzwa kwitabira Miss Supranational 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Si amafoto y'ubwambure gusa! Hari ibindi byatumye Djazira abuzwa kwitabira Miss Supranational 2018

Si amafoto y'ubwambure gusa! Hari ibindi byatumye Djazira abuzwa kwitabira Miss Supranational 2018

Dr Uwamahoro Yvonne utoranya umukobwa uhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational yatangaje ko uretse amafoto yambaye ubusa Munyaneza Djazira  yashyize ku mbuga nkoranyambaga, hari n’izindi nshingano yirengahije nkana, ari nabyo batumye ahagarikwa kwitabira iri rushanwa.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko Munyaneza Djazira wari kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018, yahagaritswe.

Ibi byaje bikurikira amafoto uyu mukobwa yashyize kuri instagram yamugaragazaga yambaye ubusa mu gice cyo hejuru, hasi yambaye agakariso k’imishumi (string).

Mu ibaruwa yandikiwe Munyaneza Djazira kuwa 05 Ugushyingo 2018, imusobanurira impamvu yahagaritswe, harimo iby’uko yashyize amashusho agaragaza ubwambure bwe ku rubuga rwa Instagram kandi bihabanye n’indangagaciro z’umunyarwandakazi.

Uretse ibi kandi harimo no kuba Munyaneza Djazira ataritabiriye bimwe mu bikorwa yasabwaga n’abategura iri rushanwa nk’uko bigaragara muri iyi baruwa.

“Dushingiye na none ku kuba utarujuje inshingano wari ufite nka Miss Supranational Rwanda harimo kutitabira ibikorwa bimwe na bimwe wasabwaga n’abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Supranational.”

Djazira kandi ngo ntiyigeza agirana ibiganiro n’Inteko Nyarwanda y’Uririmi n’Umuco (RALC) kandi byari mu byo agomba gukora. “ Dushingiye ku kuba utarubahirije gahunda yo kuganira na bamwe mu bayobozi ba RALC ndetse n’ibindi bikorwa byari bigamije guteza u Rwanda n’abanyarwanda imbere, mu gihe wasabwaga kubyitabira.”

Nta wundi uzasimbura Munyaneza Djazira muri iri rushanwa rya Miss Supranational  2018.  Uyu mukobwa yari yatoranyijwe asimbuye Uwimana Fanny wari wakuwemo ku mpamvu batavuzeho rumwe.   

Ifoto yabaye imbarutse y'ihagarikwa rya Djazira Munyaneza

07/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...