Ubusobanuro bwa celebration ya Kagere Meddie yo gupfuka ijisho rimwe yibazwaho na benshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ubusobanuro bwa celebration ya Kagere Meddie yo gupfuka ijisho rimwe yibazwaho na benshi

Ubusobanuro bwa celebration ya Kagere Meddie yo gupfuka ijisho rimwe yibazwaho na benshi

Rutahizamu w’umunyarwanda, Meddie Kagere kuva yagera mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya Simba SC yatangiranye uburyo bushya yishimiramo ibitego (Celebration) aho aba yapfutse ijisho rimwe, ibintu byakomeje kuba urujijo kuri benshi dore ko yanze kugira icyo abivugaho.

Muri Kamena 2018 ni bwo Meddie Kagere yasinyiye ikipe ya Simba SC avuye Gor Mahia muri Kenya, uyu mugabo bamwe babanje kugenda bashidikanya ku bushobozi bwe ndetse banemeza ko ashaje nta cyo azafasha iyi kipe.

Kuva yagera muri iyi kipe ubwo yatsindaga igitego cye cya mbere agitsinze APR FC muri CECAFA Kagame Cup ya 2018 yabereye muri Tanzania yishimiye iki gitego apfutse ijisho rimwe, kugeza n’uyu munsi buri gitego atsinze ni bwo buryo akishimiramo.

Ubu buryo bwakomeje kwibazwaho byinshi ndetse n'icyo byaba bisobanuye. Ubwo yari aje mu Rwanda ahamagawe mu ikipe y’igihugu ku mukino wa Cote d’Ivoire yabajijwe ubusobanuro bw’uburyo yishimiramo igitego avuga ko ari ibanga.

Nyuma yaho gato televiziyo ya Azam mu gihugu cya Tanzania nayo yamubajije iki kibazo avuga ko abafana ari bo bazi ubwo busobanuro ko bababaza. Iyi televiziyo yanyuze mu bafana bashoboka ndetse batanga ubusobanuro butandukanye, gusa benshi bahurizaga ku kuba ngo uyu mugabo yariswe umusaza akaba rero aba ashaka kugaragaraza ko ijisho rye rimwe ryareba kurusha ayobo bita abasore.

Mu kiganiro na Gakumba Patrick ushinzwe gushakira uyu mukinnyi amakipe yagiranye na Eachamps, yavuze ko buriya buryo busobanuye ko uko akazi kose kaba gakomeye ariko abasha kureba niyo yaba arebesha ijisho rimwe bihagije kuba yakora akazi ke kandi neza.

Yagize ati”Ahahaha! Reka mbivuge n’ubwo bitari ngombwa buriya buryo ‘celebration’ busobanuye ko uko akazi kaba gakomeye kose ariko akibasha kureba niyo yaba arebesha ijisho rimwe birahagije ngo atsinde ibitego ndetse akore akazi kose ashinzwe.”

Kugeza uyu munsi Kagere Meddie niwe uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania aho amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 11 anganya na Emmanuel Okwi bakinana muri Simba SC ndetse na Eliud Ambokile wa Mbeya City.

07/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Ntare William
Iyi celebration yayikuye kuri rutahizamu wa Liverpool Roberto Firmino ubwo yatsindaga PSG muri Champions league
Djuma uthman 1 week ago
kagere niwe wayikoze mbere
Sponsored Content
Loading...