Ikanzu yambawe muri Miss Rwanda 2018, yatumijwe n'uri guhatana muri Miss Africa Arizona | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikanzu yambawe muri Miss Rwanda 2018, yatumijwe n'uri guhatana muri Miss Africa Arizona

Ikanzu yambawe muri Miss Rwanda 2018, yatumijwe n'uri guhatana muri Miss Africa Arizona

Umutoni Joyeuse uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Arizona yadodesheje mu Rwanda ikanzu isa n’iyambawe na Miss Ndahiro Liliane mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Mutoni Joyeuse ni umwe mu bakobwa 10 bahatanira ikamba rya Miss Africa Arizona rizatangwa kuwa 10 Ugushyingo 2018.

Ni umwari ufite imyaka 19, atuye Phoenix muri Leta ya Arizona aho amazeyo imyaka igera kuri itatu.  Yiga mu ishuri ryisumbuye rya Metro Tech High School aho yiga mu ishami rya Banki n’Imari (Banking and Financial).

Mu gihe iminsi isigaye ibarirwa ku mitwe y’intoki, Umutoni Joyeuse yabwiye Eachamps ko acyifitiye icyizere ndetse imyiteguro irirambinyije.

Muri iyo myiteguro, yatubwiye ko yamaze gutumiza ikanzu izambara ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Ni ikanzu yakorewe mu Rwanda ndetse irimo amabara agize ibendera ry’u Rwanda. Iyi ikanzu isa neza n’iyo Ndahiro Liliane wabaye Miss Congeniality 2018 yambaye, ubwo hatorwaga abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018.

Mutoni Joyeuse azayambara mu gace ko kwerekana mu mwambaro ugaragaza amabara y’ibendera ry’igihugu.

Mutoni Joyeuse ngo yabonye Ndahiro Liliane yambaye iyi kanzu muri Miss Rwanda yumva arayikunze, yiyemeza kuyitumiza mu Rwanda n’ubwo bihenze.

Kuri we ngo kwambara umwenda wakorewe mu Rwanda ni uburyo bwo guha agaciro aho akomoka bitandukanye n’abagiye bitabira aya marushanwa mu minsi ya mbere.

Yagize ati “ amarushanwa yatambutse ntabwo abakobwa bahagarariye u Rwanda, bigeze babishyiramo imbaraga, ngo bumve uburemere bwo kwitwa umunyarwanda ari nayo mpamvu navuze ko ngombwa kumenyekanisha u Rwanda uko byagenda kose. N’ubwo ntatsinda nkagaragaza indangagaciro z’umunyarwanda n’amahame yacu. Kuko rero nzambara Made In Rwanda ni ishema kuri njye, umuryango ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Kuva iri rushanwa ryatangira kuba nta munyarwandakazi uregukana ikamba. Ubu hari kuba amatora binyuze kuri facebook aho uzaba afite ifoto yakunzwe cyane azahita aba Miss Popularity. Kanda hano utore

Miss Ndahiro Liliane yiyerekanye mu ikanzu igaragaza ibendera ry'igihugu cy'u Rwanda 

Mutoni Joyeuse yiyemeje kumenyekanisha u Rwanda

07/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...