AMAFOTO: Machesnter United yatsinze Juventus, Real Madrid itanga isomo rya ruhago | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Machesnter United yatsinze Juventus, Real Madrid itanga isomo rya ruhago

AMAFOTO: Machesnter United yatsinze Juventus, Real Madrid itanga isomo rya ruhago

Umukino wo mu itsinda rya 8 mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'u Burayi 'UEFA CHAMPIONS LEAGUE' wahuzaga Manchester United na Juventus w'umunsi wa kane urangiye Manchester United itsindiye Juventus mu Butaliyani ibitego 2-1.

Juventus yagiye gukina uyu mukino ari yo iyoboye itsinda n'amanota 9 kuko yatsinze imikino yayo itatu ibanza, yashakaga gutsinda n'uyu mukino igahita ishimangira ko irenze imikino y'amatsinda.

Manchester United yari ifite amanota 4 mu mikino itatu, yagiye gukina uyu mukino ibizi ko kuwutsindwa amahirwe yo kurenga amatsinda yaba ari hafi ya ntayo. Iyi kipe kandi yaburaga rutahizamu wayo Romero Lukaku ufite ikibazo cy'imvune.

Ku munota wa 30 Sami Khedira aba yaboneye Juventus igitego cya mbere ariko ishoti rikomeye yatereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina David De Gea ahita arikuramo.

Ku munota wa 34 Khedira yabonye andi mahirwe ku mupira yari ahawe na Cristiano Ronaldo ariko awuteye nawo De Gea awukuramo. Muri iki gice kandi Cuadrado nawe aba yaboneye Juventus igitego ariko De Gea nawe amubera ibamba.

Muri iki gice cya mbere cyarangiye ari 0-0 Manchester United nta mahirwe menshi yabonye uretse umupira Matic yinjirije Alexis Sanchez ariko yajya gutera mu izamu agasanga wamusize.

Manchester United yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ariko ubusatirizi bwayo bwarimo Martial, Sanchez na Lingard ntibagira icyo bakora.

Ku munota wa 65 Cristiano Ronaldo yaboneye Juventus igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Bonucci.

Manchester United yakomeje ishaka uburyo yishyura iki gitego maze ku munota wa 85 Juan Mata wari winjiye mu kibuga asimbura Alexis Sanchez yishyuye iki gitego kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Paul Pogba.

Ku munota wa 90 Manchester United yabonye igitego cya kabiri abasore ba Juventus batsinze gitsinzwe na Alex Sandro kuri kufura yari itewe na Ashley Young. Umukino waje kurangira ari 2-1.

Undi mukino wo muri iri tsinda wari wabaye warangiye ku ntsinzi ya Valencia y'ibitego 3 kuri 1 cya Young Boys.

Muri iri tsinda Juventus niyo ya mbere n'amanota 9, Manchester United 7, Valencia 5 naho Young Boys 1.

Muyindi mikino yabaye mu itsinda rya 5, Bayern Munich yatsinze AEK Athens 2-0, Benefica inganya na Ajax 1-1.

Mu itsinda rya 6 Lyon yanganyije na Hoffenheim, Manchester City itsinda Shakhtyor Donetsk 6-0.

Mu itsinda rya 7, SCK Moscow yatsinzwe na AS Roma 2-1 ni mu gihe Viktoria Plzen yanyagiwe na Real Madrid 5-0.

Cristiano Ronaldo yitwaye neza muri uyu mukino n'ubwo batsonzwe

Umupira Matic yacomekeye Sanchez ariko ukamubana muremure

Lingard ahanganiye umupira na kapiteni wa Juventus Chielini

Martial ahanganye na myugariro wa Juvuntus Mattia

Ronaldo yishimira igitego yatsinze

Cyaje kwishyurwa na Juan Mata kuri kufura

Byari ibyishimo kuri Jose Mourinho

 

Tags

08/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
danny murutsiro
Nibyokoko cristian yagarutse mugutsinda ibitego ubundi akomeze kuba umwamiwisiyose turamukundapeeeeeeee
Nshimiyimana Maurice
Man utd yanjye n'isi
Sponsored Content
Loading...