Emery wari wasinyiye AS Kigali na Muzerwa Amini berekeje muri Kenya mu igeragezwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Emery wari wasinyiye AS Kigali na Muzerwa Amini berekeje muri Kenya mu igeragezwa

Emery wari wasinyiye AS Kigali na Muzerwa Amini berekeje muri Kenya mu igeragezwa

Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali, Emery Mvuyekure ndetse n’umukinnyi usatira uca ku mpande Muzerwa Amani watandukanye na Police FC, berekeje mu gihugu cya Kenya gukora igeragezwa mu ikipe ya Tusker.

Emery Mvuyekure wari usoje amasezerano ye mu ikipe ya APR FC, yahise yerekeza mu ikipe ya AS Kigali kugira ngo ayifashe muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Amakuru agera kuri Eachamps avuga ko n’ubundi uyu musore ajya kwerekeza muri iyi kipe yari yumvikanye n’ubuyobozi bwayo ko afite amakipe hanze yakwerekezamo bityo ko isaha yabona ubutumire bamureke akagerageza amahirwe ye.

Uyu musore ntiyagiye wenyine kuko yajyanye na Muzerwa Amini utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na Police FC imubwiye ko atari mu bakinnyi ikeneye kwifashisha muri uyu mwaka w’imikino.

Aganira na Eachamps, Emery Mvuyekure yanze kugira byinshi atangaza kuri iri geragezwa bagiye gukora ahubwo avuga ko ikipe ye yatanze akaruhuko kubera ikipe y’igihugu agahitamo kujya Kenya kuruhukirayo ngo kereka hari ikindi gihindutse akaba yakora iryo geragezwa.

Amakuru yemeza ko aba  basore iyi kipe ya Tusker isa n’iyamaze kubashima ahanini bashingiye ku mashusho baboherereje agaragaza imikinire yabo, ndetse nta gihindutse bazasinya imyaka 2.

08/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...