Impanuro Miss Iradukunda Liliane yahawe n'ababyeyi be mbere yo kujya muri Miss World | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Impanuro Miss Iradukunda Liliane yahawe n'ababyeyi be mbere yo kujya muri Miss World

Impanuro Miss Iradukunda Liliane yahawe n'ababyeyi be mbere yo kujya muri Miss World

Kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwandakazi ni kimwe mu biri mu mpanuro ababyeyi ba Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, bamuhaye mbere y’uko yerekeza mu Bushinwa mu irushanwa rya Miss World 2018.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2018, nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, yerekeje i Sanya mu Bushinwa aho agiye kwitabira irushanwa rya Miss World 2018.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 68, rizahuza abakobwa bagera ku 122 baturutse mu mpande zose z’Isi. Rizasozwa kuwa 08 Ukuboza 2018.

Iradukunda Liliane ugiye guhagarira u Rwanda mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa kabiri, yavuze ko azakora ibishoboka byose, akagera kure hashoboka, byanaba ngombwa akegukana ikamba.

Abjijwe ku cyo ababyeyi bamubwiye mbere y’uko ajya muri iri rushanwa, yavuze ko bamusabye kuzarangwa n’indangagaciro z’umunyarwandakazi.

Yagize ati “ impanuro bampaye ni ukwitwara neza, guhagararira igihugu cyanjye, nkagendana indangagaciro z’umunyarwandakazi, nkazitwara neza muri make.”

Iradukunda Liliane ni umunyarwandakazi wa gatatu witabiriye Miss World, nyuma ya Mutesi Jolly na Iradukunda Elsa.

Iradukunda Liliane yajyanye ibendera ry'u Rwanda 

08/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
zackman khushi
Ndamwifuriza gutsinda in the name of Jesus
Sponsored Content
Loading...