APR FC yasobanuye ibya Danny Usengimana na Emery Bayisenge yatanze ku rutonde rw’abo izifashisa mu mikino nyafurika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

APR FC yasobanuye ibya Danny Usengimana na Emery Bayisenge yatanze ku rutonde rw’abo izifashisa mu mikino nyafurika

APR FC yasobanuye ibya Danny Usengimana na Emery Bayisenge yatanze ku rutonde rw’abo izifashisa mu mikino nyafurika

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi watandukanye na USM Alger, Emery Bayisenge, ari ku rutonde rw’abakinnyi 28 ikipe ya APR FC yatanze muri CAF izifashisha mu mikino nyafurika ya CAF Champions League kimwe na Danny Usengimana ubu ukina mu Misiri mu ikipe ya Tersana Sporting Club. 

APR FC yashimangiye ko Danny Usengimana ari umukinnyi wayo naho Emery Bayisenge we ataraba umukinnyi w’iyi kipe ko hari ibyangombwa bagishaka cyane ko batarumvikana nawe.

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League yamaze gutanga urutonde muri CAF rw’abakinnyi izifashisha mu muri iyi mikino aho hagaragayyeho Emery Bayisenge kandi bivugwa ko atigeze agirana ibiganiro n’iyi kipe.

Uyu musore arabarizwa mu Rwanda ndetse ubu akaba arimo gukora imyitozo mu irerero ry’Isonga, APR FC ikaba n’ubundi yari yamutanze mu bakinnyi izifashisha muri shampiyona kuri ubu yanamutanze mu bo izakoresha muri Champions League.

Ubwo Eachamps yageragezaga kuvugana n’uyu musore yanze kugira icyo abivugaho ndetse asaba ko twamuhamagara nyuma bitewe n’ibindi bintu yari arimo, gusa nyuma yaho ntiyongeye kwitaba telefoni.

Amakuru agera kuri Eachamps yemeza ko nta biganiro byigeze biba hagati ya APR FC na Emery Bayisenge kuko uyu musore afite andi makipe arimo kuvugana nayo hanze y’u Rwanda ndetse aba yaranagiye mu mpera z’ukwezi gushize.

Kuri uru rutonde kandi hariho Danny Usengima ukinira ikipe ya Tersana Sporting Club yo mu Misiri, gusa APR FC ikaba ariyo yaguze amasezerano ye ava muri Singida United, ubu APR FC ikaba yaragejeje ibisabwa muri FIFA byerekena ko umukinnyi ari uwayo.

Aganira an Eachamps, umunyamabanga w’iyi kipe, Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yavuze ko gutanga ku rutonde Emery bitavuze ko yamaze kuba umukinnyi wayo ko ahubwo hari ibyangombwa bagishaka.

Yagize ati”Emery ntabwo araba umukinnyi wa APR FC, urabona iyo umuntu atanga urutonde atanga abo ateganya bose abona bashobora kuzamufasha, abadafite ibyangombwa umuntu agenda abyuzuza buhoro buhoro. Emery Biganiro byaratangiye turimo kuvugana nawe.”

Kuri Danny Usengimana yavuze ko ari umukinnyi wa APR FC ndetse nta n’impaka zagakwiriye kuba zabaho

Yagize ati”Danny dufite ibyangombwa byose bigaragaza ko ari umukinnyi wa APR FC, rero twumvishe yaragiye gukina hanze ariko twakoze ibyo amategeko ateganya twoherereje FIFA ibyangombwa byose byerekena ko ari umukinnyi wacu, nkeka ko ibye nawe bizakemuka vuba.”

APR FC yaguze amasezerano ya Danny Usengimana muri Singida, nyuma ngo bakaba baraje gupfa ko iyi kipe ibyo yamwemereye nyuma yo kwishyura Singida atari byo bamuhaye ahitamo kwerekeza mu Misiri.

Kugeza uyu munsi APR FC ntiramenya ikipe bizahura muri CAF Champions League mu gihe biteganyijwe iri rushanwa rigomba gutangira mu mpera z’uku kwezi k’Ugushyingo.

Urutonde rw’abakinnyi APR FC izakoresha muri CAF Champions League


Abanyezamu:  Ntwali Fiacre , Kimenyi Yves na Ntaribi Steven

Ba myugariro: Ngabonziza Albert, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Rusheshangoga Michel, Rugwiro herve, Emery Bayisenge, Buregeya Prince na Songayingabo Shaffy

Abakina hagati: Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Mugiraneza Jean Baptiste, . Ntwali Evode, . Maxime Sekamana, Buteera Andrew, Nkinzingabo Fiston,  Dominique Savio Nshuti na Blaise Itangishaka

Ba Rutahizamu: Danny Usengimana, Muhadjiri Hakizimana, Moustapha Nsengiyumva, Iranzi Jean Claude, Byiringiro Lague, . Sugira Ernest, Yves Mugunga na Issa Bigirimana

Emery Bayisenge yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri KAC Kenitra

APR FC niyo yishyuye amasezerano ya Danny atandukana na Singida United

08/Nov/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...