Nirisarike salomon ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nirisarike salomon ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu

Nirisarike salomon ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu

Myugariro w’ikipe ya AFC Tubuze yo mu Bubiligi ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Nirisarike Salomon ntazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu yitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 na Centre Afrique bitewe n’ibibazo by’uburwayi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo uyu musore yagize ikibazo cy’ingoma y’ugutwi izwi nka ‘ear drum’ mu rurimi rw’amahanga. Iki kibazo yagize rero abaganga bemeje ko adashobora kwihanganira gukora urugendo rwo mu ndege.

Nyuma y’uko uyu musore atazitabira ubu butumire, abatoza b’ikipe yigihugu bahise bafata umwanzuro ko Niragire Saidi usanzwe ukinira ikipe ya Mukura VS ari we usimbura uyu musore.

Buteganyijwe ko abakinnyi bahamagawe batangira umwiherero wo kwitegura uyu mukino ku mugoroba wo kuri wa Kane ukazabera I Huye aho bazajya bitoreza ku kibuga cya Huye akaba ari nacyo kibuga kizakira uyu mukino.

Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe, Guinea irayoboye ifite 10, Cote d’Ivoire ifite 7 naho Centre Afrique ifite 4.

08/Nov/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...