Urban Boys bavuze impamvu bemereye Mukadaff guhatana n'abahanzi bataramenyekana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urban Boys bavuze impamvu bemereye Mukadaff guhatana n'abahanzi bataramenyekana

Urban Boys bavuze impamvu bemereye Mukadaff guhatana n'abahanzi bataramenyekana

Itsinda rya Urban Boys ryasobanuye byimbitse impamvu ryemereye umuhanzi Mukadaff kwitibira irushanwa ryabo bise Urban Boys Collabo Challenge, mu gihe byari bizwi ko rizitabirwa n’abahanzi bafite impano ariko bataramenyekana.

‘Urban Boys Collabo Challenge’ ni irushanwa ryateguwe na Urban Boys, rigamije gushaka umuhanzi bazakorana mu ndirimbo yabo bise ‘Ntukereho’, inumvikanamo ijwi rya Aimee Bluestone. Ni amahirwe yahawe abahanzi bafite impano ariko batarabasha kumenyekana.

Abo bahanzi bfiuza gukorana na Urban Boys, bifata amashusho bari kuririmba igitero bahimbye kijyanye n’iyi ndirimbo, ubundi bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga. Hatoranyijwe 10 bagaragaje ubuhanga kurusha mu kugendera mu njyana, no gutondekanya amagambo.

Muri aba bahanzi harimo n’umuraperi Mukadaff, umaze kwigaragaraza muri uyu muziki. Afite indirimbo zakunzwe cyane n’abatari bake, afite label akoreramo yitwa No Stress Entertainment, kuri we bigaragara ko atabuze ubushobozi bwo gukora indirimbo cyangwa se kumenyekana.

Ubu se Mukadaff ari cyiciro cy’abahanzi babuze ubushobozi bwo kumenyakana? Humble Jizzo wo muri Urban Boys yavuze ko kuba Mukadaff yarinjiye mu bahatanira gukorana nabo, bigaragaza agaciro k’ibyo bakoze mu minsi ishize.

Yongeyeho icyo bagendeyeho cyane ari impano y’umuhanzi utarakorana na Urban Boys, kuruta uko yaba azwi cyangwa se atazwi. Ati “intego yacu yari ukuba ufite impano. Ikindi n’iyo haza kuba umuhanzi, w’icyamamare, wagiye mu marushanwa akomeye mu gihugu, agakora iriya challenge, yari kuyikora akurikizwa ibyasabwe, avuga ati ‘Urban Boys narayibuze, n’ubwo natwaye irushanwa rikomeye ariko ndayikeneye, ntabwo wamusubiza inyuma.”

Kuri uyu wa kane abanyamakuru b’imyidagaduro batoye abahanzi batanu bazagera ku cyiciro cya nyuma ari nabo bazahatana kuri uyu wa gatandatu, hakamenyekana uwegukana igihembo cyo kuririmbana na urban Boys.

Urban Boys Collabo Challenge ije nyuma y’aho, bari bateguye Urban Records Talent Competition, ryahuje abahanzi bafite impano ariko babuze ubufasha bwo kwikorera indirimbo. Ryegukanywe n’itsinda ryitwa African Boys, bakaba bari gukorerwa alubumu.

Iki gikorwa kizajya kiba uko bagiye gushyira hanze alubumu. Ntukoreho izasohoka kuri alubumu yitwa Kigali Love. 

09/Nov/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...