Isaha n'isaha nshobora gusinya - Yannick wavuze igihe azagira muri Sweden | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Isaha n'isaha nshobora gusinya - Yannick wavuze igihe azagira muri Sweden

Isaha n'isaha nshobora gusinya - Yannick wavuze igihe azagira muri Sweden

Ibiganiro biragana ku musozo hagati y'ikipe ya Rayon Sports ndetse na Sandvikens IF yo mu gihugu cya Sweden yifuza kuba yakwegukana umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Yannick Mukunzi unemeza ko isaha n'isaha yahita asinya kuko afite kopi y'amasezerano iyi kipe yamwoherereje.

Muri Nzeri 2018 ni bwo uyu musore yerekeje mu gihugu cya Sweden gukora igeragezwa muri iyi kipe ya Sandvikens IF aho yanaritsinze ikipe ikamushima ariko agahita agaruka mu Rwanda kugira ngo amakipe yombi abanze yumvikane.

Aganira na Eachamps, Yannick Mukunzi yavuze ko yiteguye kwerekeza muri iki gihugu gukina nk'uwabigize umwuga kuko ikipe ye ya Rayon Sports isa n'iyamaze kumvikana na Sandvikens IF

Yagize ati"Ibintu bimeze neza biri ku musozo, Rayon Sports yarabyemeye ni cyo cyari gisigaye, navuga ko muri iki cyumweru bizarangira kuko biri hafi kurangira impande zombi zarumvikanye."

Bitewe n'uko shampiyona yabo igikinwa kandi atagenda ahita ayinjiramo ngo azagenda muri Mutarama 2019 barimo kwitegura umwaka w'imikino utaha.

Yagize ati"nzagenda mu kwa Mbere, ubu bari muri shampiyona irangira muri uku kwezi, mu kwa 12 bajye mu kiruhuko bagaruke mu kwa Mbere bitegura shampiyona."

Uyu musore avuga ko ubu afite kopi y'amasezerano iyi kipe yamwoherereje akaba ategereje ko ibipapuro by'amasezerano Rayon Sports yagiranye n'iyi kipe federasiyo ya Sweden ibiha umugisha.

Yagize ati"gusinya isaha n'isaha nasinya ariko icyo ntegereje hari ibipapuro by'ibyo Rayon Sports yumvikanye nabo hariya bagomba kujyana muri federasiyo y'iwabo kugira ngo babinyuze mu mategeko ni biba birangiye nanjye ndahita nsinya ntakabuza."

Ku by'amafaranga iyi kipe izishyura Rayon Sports yavuze ko atabizi kuko we yabaretse bakiyumvikanira.

Yannick Mukunzi yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC aho yavuye azamuka muri APR FC kugeza muri 2017 ubwo yatandukanaga nayo yerekeza muri Rayon Sports arimo Kugeza uyu munsi.

Reba hano Yannick Mukunzi asobanura ibyo kujya muri Sandvikens IF yo muri Sweden

09/Nov/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(2)
humura
Yannick tumwifurije amahirwe masa
humura
Amahurwe masa Yannick turakwemera
Sponsored Content
Loading...