Agaciro k'igihembo cya 'Prix Decouvertes 2018' cyegukanywe n'umunyarwanda Buravan | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Agaciro k'igihembo cya 'Prix Decouvertes 2018' cyegukanywe n'umunyarwanda Buravan

Agaciro k'igihembo cya 'Prix Decouvertes 2018' cyegukanywe n'umunyarwanda Buravan

Kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2018 nibwo umuhanzi Yvan Buravan yegukanye igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) mu irushanwa ryitwa  ‘Prix Decouverte 2018.

Ni irushanwa yari ahanganyemo n’abandi bahanzi 10 baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Burabyo Yvan umaze igihe kitari kinini, ariko akaba amaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa, azahembwa gukorerwa alubumu, gufashwa gukora ibitaramo bizengurika ibihugu by’Afurika, n’ikindi gikomeye kizabera i Paris mu Bufuransa, byiyongereho n’amafaranga ibihumbi 10 by’Amayero asaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yegukanye iki  gihembo mu gihe ari kwitegura kumurika alubumu ye ya mbere yise ‘The Love Lab’ izasohoka  kuwa 01 Ukuboza 2018.

Niwe munyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo, nyuma y’aho abahanzi nka Mani Martin, The Ben na Angel Mutoni bagerageje ariko ntibibahire.

Niwe muhanzi wa kabiri wo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ucyegukanye nyuma Maurice Kirya wo muri Uganda.

09/Nov/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(2)
ni slow wo muri kongo
ndakwemera cane
Marcos
Keep it up buravan
Sponsored Content
Loading...