Inkomoko y'imbyino yo kwitura hasi 'Malwedhe Challenge' ikomeje guca ibintu kuri murandasi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkomoko y'imbyino yo kwitura hasi 'Malwedhe Challenge' ikomeje guca ibintu kuri murandasi

Inkomoko y'imbyino yo kwitura hasi 'Malwedhe Challenge' ikomeje guca ibintu kuri murandasi

Malwedhe Challenge ni uburyo abantu bari kubyina indirimbo yitwa Malwedhe, bikubita hasi bikomeje kwigarurira imitima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Muri minsi ku mbuga nkoranyambaga hari kugaragara cyane amashusho y’abantu bari kubyina bikubita hasi, bakabyuka, bakongera, gutyo gutyo.

Ni amashusho yumvikanamo indirimbo yitwa Malwedhe y’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo witwa King Monada. Uyu muhanzi ntaraba icyamamare ariko indirimbo ye yatumye avuga mu bihugu byinshi by’Afurika.

Ubundi Malwedhe bisobanura indwara. Uyu muhanzi aba avuga ko azafatwa n’indwara yo kwikubita hasi mu gihe umukunzi we yamuciye inyuma.

Hari aho agira ati “ niba turi gukundana, winkinisha unta, dufite  indwara, nunta uzakangura indwara zanjye kari zari kure. Nutagaruka mu rugo ndi kubita hasi, nuzimya telefone yawe ndikubita hasi, telefone yawe nifatwa n’undi mukobwa cyangwa umuhungu ndikubita hasi,nunsha inyuma ndikubita hasi, indwara zanjye ni izo mu rukundo.”

Ubu burwayi bwo kwitura hasi, nibwo abantu bahereho, bayibyina bagwa.

Malwedhe Challenge yafashe intera ikomeye ku buryo hari abanyeshuri biga mu mashuri abanza bari ishuri, birakaza umwarimu, ahita abirukana bose.

Reba Amashusho y'uko babyina Malwedhe Challenge

09/Nov/ 2018,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Nouru
irabangamye cyane kuko hantuhose umuntu arikujya arasanga bayibyina.mukazi,murugo,...rnso navugako aribyaduka byimperuka y'isi.rnnjyenabwi abant ahubw bayiteshe agaciro.rnmurakoze.
Vincent official +250788732945
Ndabona bikaze
bite one
Courage
bite one
Courage
Sponsored Content
Loading...