CAF CL&CC: APR FC izahura na Club Africain yo muri Tunisia, Mukura yerekeze muri Afurika y'Epfo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CAF CL&CC: APR FC izahura na Club Africain yo muri Tunisia, Mukura yerekeze muri Afurika y'Epfo

CAF CL&CC: APR FC izahura na Club Africain yo muri Tunisia, Mukura yerekeze muri Afurika y'Epfo

Muri iki gitondo ni bwo amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup yamenye amakipe bizahura mu ijonjora ry’ibanze aho APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia naho Mukura itombora Free States Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Iyi tombora yabereye ku cyicaro gikuru cya CAF giherereye Cairo mu Misiri ikaba yanemeje ko imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze izaba hagati y’itariki 27 na 28 Ugushyingo 2018.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2017/2018 ikaba ari yo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yatomboye ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia.

Biteganyijwe ko ikipe ya APR FC ari yo izabanza kwakira ikipe ya Club Africain hagati y’itariki 27 na 28 Ugushyingo i Kigali mu Rwanda ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba hagati y’itariki 4 na 5 muri Tunisia.

Ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahura n’izakomeza hagati ya Al Hilal yo muri Sudani ndetse na JKU yo muri Zanzibar.

Mukura Yegukanye igikombe cy’Amahoro ikaba izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup yo yatomboye ikipe ya Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Mukura ikaba ari yo izabanza gusura iyi kipe umukino ukaba uteganyijwe hagati y’itariki 27 na 28 Ugushyinga ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba hagati y’itariki 4 na 5 Ukuboza 2018 mu I Huye Rwanda.

09/Nov/ 2018,5 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...