Miss Earth 2018: Umutoniwase Anastasie yahishuye icyatumye adahatana mu gace ko kwerekana impano | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Earth 2018: Umutoniwase Anastasie yahishuye icyatumye adahatana mu gace ko kwerekana impano

Miss Earth 2018: Umutoniwase Anastasie yahishuye icyatumye adahatana mu gace ko kwerekana impano

Umutoniwase Anastasie wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2018, yatangaje ko impamvu atagaragaye mu berekanye impano zabo atari uko ntayo agira, ahubwo ko icyo gihe hari izindi nshingano yari yahawe.

Ku wa 25 Ukwakira 2018 nibwo abakobwa bari bari  mu itsinda ryitiriwe umurimo mu irushanwa rya Miss Earth, barushanijwe mu gace ko kwerekana impano.Umunyarwandakazi Umutoniwase Anastasie wari uri muri iri tsinda ntabwo yabashije guhatana.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, yavuze ko impamvu atagaragaye ari guhatana, ngo nuko we na bagenzi be 9, bari bagiye gufungura ikirwa mu yindi ntara, bituma batarushanwa.

Yagize ati “ bamwe muri twe ntabwo twari duhari, kuko mwabonye ntabwo bose berekanye impano. Rero twari 9 twari twagiye mu yindi ntara, hari ikirwa cyari cyarafunzwe, kigiye gufungurwa ku mugaragaro. Bafashemo bamwe muri twe tujyayo.”

N’ubwo bagarutse n’ibihembo byamaze gushyikirizwa abatsinze, Umutoniwase Anastasie yavuze ko ubwo bari bagarutse nabo berekanye impano zabo. Ngo impano yerekanye ni ukubyina bya Kinyarwanda, aho yifashishije indirimbo ya Jules Sentore yitwa ‘Sine Ya Mwiza’.

Yagize ati “twebwe impano zacu twazerekanye nyuma ibindi byararangiye. Narabyinnye bisanzwe bya Kinyarwanda. Nabyinnye indirimbo ya Jules Sentore yitwa ‘Sine Ya Mwiza.”

Anastasie yagiye muri Phillipines akerereweho icyumweru cyose, ndetse yasanze hari amarushanwa amwe yabaye. Kuri iki avuga ko byamugizeho ingaruka ku manota yacyuye.

Yagize ati “ntabwo byabura kuko hari amarushanwa ntakoze nk’abiri kandi nibyo baheraho batanga amanota, urumva ntabwo byabura kungiraho ingaruka.”

Ikamba rya Miss Earth ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Vietinam witwa Nguyễn Phương Khánh.

Uwari uhagarariye Nigeria ngo niwe wabaye hafi Anastasie ubwo yageraga muri Phillipines

09/Nov/ 2018,5 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...