Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ya mbere nyuma yo gufungurwa- Yumve | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ya mbere nyuma yo gufungurwa- Yumve

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ya mbere nyuma yo gufungurwa- Yumve

Umuhanzi Kizito Mihigo yashyize hanze indirimbo ya mbere nyuma yo gufungurwa, ikaba igaruka ku isomo yakuye mu gifungo cy’imyaka 4.

Iyi ndirimbo kizito Mihigo yitwa ‘Aho Kuguhomba Yaguhombya’ nk’ibisanzwe icuranze mu buryo bw’amanota (musique classique). Yasohokanye n’amashushon yayo yakozwe na Mariva

Niyo ndirimbo ya mbere Kizito Mihigo ashyize hanze nyuma yo gufungurwa ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Muri iyi ndirimbo ‘Aho Kuguhomba Yaguhombya’, Kizito yumvikanisha ko Imana yanze kumuhomba, ikamuhombya kugira ngo agaruke mu murongo ubwo yari yatandukiriye.

Mu gitero cya mbere agira ati “ibyago bitugwira bitegereza Imana ikatwigararurira, siyo ibidutera ahubwo iremera, bikatubaho, maze nayo ikabgira inkuyo.”

Kizito kandi agaragaza ko iyo umuntu amerewe neza adamaraye, akenshi ajya kure y’ijwi maze agatandukira. Ati “iyo twishimye cyangwa twizihiwe, icyo gihe nibwo tuba twugarijwe.”

Umva 'Aho Kuguhomba Yaguhombya' ya Kizito Mihigo

12/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Mandera
Wibyinubira bibaho kd ntibizakubuze gukora ibyawe utuje.be blessed!
Cynthia umuhuza
Kizito mihigo ndagukunda cane nibihangano byawe
Anastase 1 day ago
tukurinyuma
Sponsored Content
Loading...