Abandi banyamahirwe batsindiye asaga miliyoni 3 muri poromosiyo ya Yora Cash | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abandi banyamahirwe batsindiye asaga miliyoni 3 muri poromosiyo ya Yora Cash

Abandi banyamahirwe batsindiye asaga miliyoni 3 muri poromosiyo ya Yora Cash

Mu gihe poromosiyo ya Airtel Tigo ‘Yora Kashi’ ikomeje, abanyamahirwe barindwi bahembwe agera kuri miliyoni 3 n’ibuhumbi 248 na 500 muri tombola yabereye i Gatsibo kuwa 08 Ugushyingo 2018.

Kagabo Jean Pierre, yatsindiye amafaranga 367,500,  Rugambwa Sebarema 410,500, Uwizeyimana Benoit 391,000, Twizere Efuta 372,500, Nzabamwita Marie Louise 946,500, Umuhoza 373,000  and Mburanumwe Albert  387,500, nyuma yo gukanda  *155#  kugira ngo binjire mu bahatanira ibi bihembo

Nzabamwita Marie Louise watsindiye 946.500 yagize ati “yari inshuro ya mbere mpamagawe ko natsinze, ntabwo nabyizeraga, ariko iyi poromosiyo niyo, natsindiye amafaranga nzakoresha mu kunganira ubucuruzi bwanjye. Namenye ko buri wese ashobora gutsinda.”

Airtel Tigo yatangije iyi poromosiyo mu rwego rwo guha abafataguzi bayo amahirwe yo gutsinda agera kuri miliyoni buri munsi, miliyoni 2 buri cyumweru n’igihembo nyamukuru cya miliyoni 20

Iyi poromosiyo izagera byibuze ku banyamihirwe 206 bazahembwa amafaranga mu ntoki, mu gihe n’abandi bose bayitabiriye bazabona amafaranga yo guhamagara n’ayo gukoresha kuri interineti.

Abatsinze batorwa nta kindi kigendeweho kandi byerekanwa imbonankubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi saa moya z’umugoroba byongeyeho izenguruka igihugu cyose aho abatsinze bajya mu kazu gato karimo amafaranga bakayora ayo bashoboye mu gihe cyagenwe.

Kwitabira iyi poromosiyo izamara iminsi 90, abafatabuguzi ba Airtel Tigp bashobora guhamagara cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi kuri 115 hakagenda amafaranga 150 gusa.

12/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...