Uganda : Batoye Nyampinga na Rudasumbwa b'abafite ubumuga bw'uruhu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uganda : Batoye Nyampinga na Rudasumbwa b'abafite ubumuga bw'uruhu

Uganda : Batoye Nyampinga na Rudasumbwa b'abafite ubumuga bw'uruhu

Olive Auma usanzwe akora mu bijyanye n’ubuvuzi niwe wabaye Nyampinga wa Uganda mu bafite ubumuga bw’uruhu, mu gihe uwitwa Simon Peter usanzwe ari umunyamategeko yabaye Rudasumba wa 2018/2019.

Aba batsinze nyuma yo guhigika abandi bagera kuri 20 ubwo hamurikwaga irushanwa ry’ubwiza  ry’abafite ubumuga bw’uruhu (Miss/Mr Albinism Uganda), kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Miss Auma Olive aba mu karere ka Moroto mu gihe Mr Okwi akora mu kigo cyitwa Uganda Virus Research Institute i Entebbe.

Iri rushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti ‘ubwiza burenze uruhu’. Ryateguwe n’amashyirahamwe arengera abafite ubumuga bw’uruhu ari yo Source Nile Union of Persons with Albinism (SNUPA) n’umuryango w’abafite ubumuga mu bo muri Kenya

10 ba mbere bazahagararira Uganda mu irushanwa rya Miss/Mr Alibinism East Africa rizaba kuwa 30 Ugushyingo 2018. Bazajya i Nairobi kuwa 19 Ugushyingo 2018 aho basanga bagenzi babo bo muri kenya na Tanzaniya.

Ku ruhande rw’abakobwa harimo kandi Brenda Bonabana, Joanita Namusabi, Elizabeth Nekesa na Phiona Mary. Ku ruhande rw’abahungu harimo Paul wakibona,Fagil Kyagira, Sharif Obbo na Ivan Sundy Sabiti.

Sharon Hilma uri mu batangije iri rushanwa muri Kenya kuva mu 2016  yavuze ko intego yaryo ari ukumenyekanisha uburenganzira bw’abafite umuga bw’uruhu no kurandura ihohoterwa bakorerwa.

Auma Olive wambaye nomero 2 niwe wabaye Miss Uganda Albinism 

Abasore batanu bazaserukira Uganda, Rudasumbwa ni uw'inyuma

bitabiriye ari benshi

 

12/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...