Anita Pendo yarahiriye ko atazigera avuga kuri Ndanda washyize hanze amabanga y'urugo rwabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Anita Pendo yarahiriye ko atazigera avuga kuri Ndanda washyize hanze amabanga y'urugo rwabo

Anita Pendo yarahiriye ko atazigera avuga kuri Ndanda washyize hanze amabanga y'urugo rwabo

Umunyamukurukazi, akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo yatangaje ko adashobora  kuvuga ku byatumye atandukana n’uwari umugabo we Ndanda Alphonse  mu rwego rwo kwirinda ingaruka byazagira ku bana be.

Ukwezi kumwe kurashije umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali Ndanda Alphonse atangaje ko atakibana na Anita Pendo bari bamaze kubyarana abana babiri b’abahungu mu myaka isaga ibiri bari bamaranye.

Ndanda yatangaje ibi Anita ari ku kiriri cy’umwana aherutse kubyara, bitungura benshi batakekaga ko umugabo yata umugore we mu bihe nk’ibi.

Uyu mugabo ntiyavuze impamvu atandukanye na Anita Pendo, gusa yavuze ko icyo bafana ubu ari abana gusa. Ati “Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan, ibindi abantu bibwira nibyo bibeshyera sibyo. Abambaza murekere aho ndabinginze, abanyandikira babimbaza ukuri kwabyo nuko ntabana nawe, ntuye Kacyiru agatura Remera. Mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwe, ubwo rero ndumva ndi mu nzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye.”

Mu kiganiro Anita Pendo yagiranye na KT Radio, yabajijwe ku mubano we na Ndanda watangaje ko batakibana, ashimangira ko ntacyo yabivuga ko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abana be.

Yagize ati “ikintu cyose ndi gukora aka kanya ndagikorera abana banjye. Itangazamakuru ni ikintu gikomeye cyane, ejo n’ejo bundi sinkeneye ko Tiran cyangwa bazambaza,  Mama ibi, biriya, kuki, kuki? Nshaka ko bakura nk’abandi rero kubibarinda ni ukutinjira mu buzima bwanjye bwite, n’urukundo rwanjye na papa wabo.”

Yunzemo ati “ ntabwo nshaka kubivugaho cyane ariko papa wabo hari ibyo yatangaje ntari bugire icyo mbuvugaho, ubyemera nk’uko yabibonye abikomeze, ubihakana abihakane, ugumana ibibazo mu mutwe abigumane, ariko kuko ndi umubyeyi ntabwo ndi bugisubize.”

Anita yavuze  ko aryohewe no kuba ari umubyeyi haba mu gihe ari konsa, umwana we amusekera cyangwa amuhamagara.

Yijeje abakukunzi be badaheruka kumubona mu bitaramo, ko mu mwaka utaha azagarukana imbaraga nyinshi ati “mu mwaka utaha ntabwo nzaba ntwite.”

13/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
KURADUSENGE EMMANUEL
ANITA NIBAKUREKE KOMEZA WIRERERE ABANA BAWE NTAWAVUGA KO AKUNDA ABANA NGO AREKE MAMAN WABO!!!!!!!
KURADUSENGE EMMANUEL
ANITA NIBAKUREKE KOMEZA WIRERERE ABANA BAWE NIBA AVUGA KO NTAWAVUGA KO AKUNDA ABANA NGO AREKE MAMAN WABO!!!!!!!
Sponsored Content
Loading...